Amerika igiye gutoza ingabo z’ibihugu bisaga 35 by’Afurika, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubushobozi bw’izo ingabo no kurandura burundu ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame ya Kislamu.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP byatangaje ko Amerika izohereza ingabo zayo mu bihugu birenga 35 by’Afurika mu mezi abiri ari imbere, nk’uko Daily Nation yabitangaje.
Aho ingabo zisaga 200 zivuga ko zigomba kubanziriza ni mu gihugu cya Kenya.
Umuyobozi w’ingabo za Amerika ziba muri Afurika (Africom), Gen Carter Ham yavuze ko izo ngabo zitemerewe kujya mu ntambara keretse gusa igihe Pantagone yabitegeka, gusa zigomba guha imyitozo ingabo zo muri Afurika.
Ingabo z’Amerika ziryamira amajanja muri Afurika, kugira ngo zihangane n’imitwe y’Abayislamu biganje muri Somalia, Mali, Nigeria na Libiya.



















TANGA IGITEKEREZO