00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

18 Mata: Umunsi ukomeye mu mateka ya Zimbabwe na Afurika yose muri rusange

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 18 April 2015 saa 10:38
Yasuwe :

Itariki ya 18 Mata, ni umunsi utazibagirana mu mateka y’igihugu cya Zimbabwe n’aya Afurika yose muri rusange, aho hibukwa umunsi w’ubwigenge bw’icyo gihugu ari na bwo bwa nyuma bwatumye umugabane wose wigobotora ubukoloni bw’abanyaburayi.

Nyuma y’umubabaro n’intambara y’imyaka isaga icumi, kuwa 18 Mata 1980, ni bwo icyahoze ari Rhodesie cyahindutse leta yigenga ya Zimbabwe, bityo imyaka 35 irashize Afurika yose bibonye ubwigenge.

Ibirori byo kwizihiza ubwo bwigenge byabereye kuri sitade Rufaro mu Mujyi wa Salibury, ari yo Harare y’ubu, mu ijoro ryo kuwa 17 rishyira 18 Mata 1980, umuhanzi Bob Marley na Wailers bataramira Abanyazimbabwe burinda bucya bishimira intsinzi ya Zimbabwe na Afurika muri rusange.

Perezida Robert Mugabe yagizwe Minisitiri w'Intebe ubwo Zimbabwe yabonaga ubwigenge

Ibi byahaye imbaraga uyu munsi kuko ibirori by’ukwigenga kwa Zimbabwe na Afurika yose muri rusange byitabiriwe n’abantu bakomeye hamwe n’abakuru ba leta 100, barimo 11 baturutse ku yindi migabane.

Abazwi cyane ni nk’igikomangoma Charles cy’ubwami bw’u Bwongereza, Kurt Waldheim wari umunyamabanga wa LONI, Edem Kodjo wo mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika OUA, Indira Priyadarshini Gandhi wari Minisitiri w’Intebe mu Buhindi n’abandi.

Perezida Robert Mugabe yagizwe Minisitiri w'Intebe ubwo Zimbabwe yabonaga ubwigenge

Muri ibyo birori byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 35, ni byo icyari Rhodesie cyahinduwe Zimbabwe, inahabwa ibendera rishya nka leta yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ubutegetsi bw’irondaruhu bwa Ian Smith n’abakoroni b’Abongereza bwahitanye abasaga ibihumbi 25 mu myaka 90 mu cyahoze ari Rhodesie. Zimbabwe ibona ubwigenge, yayoborwaga na Perezida Canaan Banana, Robert Mugabe ari Minisitiri w’intebe.

Igitaramo cya Bob Marley mu kwizihiza ubwigenge bwa Zimbabwe n’ubwa Afurika yose:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages