Nyuma y’umubabaro n’intambara y’imyaka isaga icumi, kuwa 18 Mata 1980, ni bwo icyahoze ari Rhodesie cyahindutse leta yigenga ya Zimbabwe, bityo imyaka 35 irashize Afurika yose bibonye ubwigenge.
Ibirori byo kwizihiza ubwo bwigenge byabereye kuri sitade Rufaro mu Mujyi wa Salibury, ari yo Harare y’ubu, mu ijoro ryo kuwa 17 rishyira 18 Mata 1980, umuhanzi Bob Marley na Wailers bataramira Abanyazimbabwe burinda bucya bishimira intsinzi ya Zimbabwe na Afurika muri rusange.
Ibi byahaye imbaraga uyu munsi kuko ibirori by’ukwigenga kwa Zimbabwe na Afurika yose muri rusange byitabiriwe n’abantu bakomeye hamwe n’abakuru ba leta 100, barimo 11 baturutse ku yindi migabane.
Abazwi cyane ni nk’igikomangoma Charles cy’ubwami bw’u Bwongereza, Kurt Waldheim wari umunyamabanga wa LONI, Edem Kodjo wo mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika OUA, Indira Priyadarshini Gandhi wari Minisitiri w’Intebe mu Buhindi n’abandi.
Muri ibyo birori byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 35, ni byo icyari Rhodesie cyahinduwe Zimbabwe, inahabwa ibendera rishya nka leta yemewe ku rwego mpuzamahanga.
Ubutegetsi bw’irondaruhu bwa Ian Smith n’abakoroni b’Abongereza bwahitanye abasaga ibihumbi 25 mu myaka 90 mu cyahoze ari Rhodesie. Zimbabwe ibona ubwigenge, yayoborwaga na Perezida Canaan Banana, Robert Mugabe ari Minisitiri w’intebe.
Igitaramo cya Bob Marley mu kwizihiza ubwigenge bwa Zimbabwe n’ubwa Afurika yose:



















TANGA IGITEKEREZO