00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’i Karongi biyemeje gutanga amakuru ku barenga 3000 bakoreyeyo Jenoside bacyihishahisha

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 May 2026 saa 04:35
Yasuwe :

Abaturage 211 bo mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi biyemeje gukomeza gutanga amakuru y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya hagamijwe gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Ni nyuma y’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali no gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside bakoze tariki 1 Gicurasi 2026.

Umurenge wa Twumba ugizwe n’iyahoze ari Komini Gisovu muri yakoze ari Perefegitura ya Kibuye. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi iyo komine yategekwaga na Ndimbati Aloys. Ni na yo ivukamo Niyitegeka Eliézer
wari Minisitiri w’Intangazamakuru n’Itumanaho.

Ni bamwe mu benyegeje ingengabitekerezo Jenoside yatumye bamwe mu baturage ba Twumba bagira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu Bisesero.

Mu gushaka kugira ishusho ngari y’amateka ya Jenoside, abaturage b’Umurenge wa Twumba barimo urubyiruko n’abakuze basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Icyimanikunze Odette w’imyaka 56 mu kiganiro na IGIHE yavuze ko basobanuriwe uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe n’Inkotanyi.

Ati “Uru rugendo rwamfashije kurushaho gusobanukira amateka ya Jenoside n’ubutwari bw’Inkotanyi zayihagaritse. Ntahanye umukoro wo kurushaho gusobanurira abato amateka ya Jenoside no kugaragaza abayigizemo uruhare bacyidegembya, aho yaba yihishe hose, uwamubona yatunga agatoki bagahita bamufata agahanwa”.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Karongi bugaragaza ko habarurwa abarenga 3000 bagize uruhare muri Jenoside, bakatiwe n’inkiko Gacaca bihishe muri Karongi n’ahandi batarafatwa. Mu myaka itatu ishize hamaze gufatwa abarenga 120.

Igenukwayo Marcel w’imyaka 43 yavuze ko atahanye umukoro wo kurushaho kwimakaza umuco w’ubudaheranwa.

Ati “Ni inshingano yacu gutanga amakuru ku bakoze Jenoside bacyidegembya kugira ngo bahanwe. Iyo badahanwe bakomeza gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo bikadindiza ubumwe n’ubudaheranwa.”

Umurenge wa Twumba ufite umwihariko wo kuba warimo inkambi y’abicanyi muri Jenoside, hamaze gufatwa abantu bane bagize uruhare muri Jenoside bari bamaze imyaka 32 bihisha ubutabera. Abo harimo babiri bari barakatiwe burundu n’Inkiko Gacaca.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanuel yashimye ubwitange bw’abaturage b’uyu murenge bakoze urugendo rw’ibilometero birenga 160 bajyanywe no kwiga amateka ya Jenoside avuga ko bigaragaza ko bamaze gutera intambwe mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa.

Ati “Icyo tubasaba ni uko impamba bahakuye bayisangiza abo basize imuhira. Ni igikorwa cy’indashyikirwa, indi mirenge y’Akarere ka Karongi ikwiye kwigiraho”.

Twumba ni umwe mu mirenge 13 igize Akarere ka Karongi, utuwe n’abiganjemo abahinzi b’icyayi, ibirayi, ibishyimbo n’amashaza.

Ab'i Karongi 211 basuye Ingoro y'Urugamba rwo guhagarika Jeniside biyemeza kongera uruhare mu kugaragaza abayikoze bacyidegembya
Bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abaturage b'i Karongi biyemeje kurushaho gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda
Abaturage b'i Karongi bagaragarijwe ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside
Abaturage barenga 210 bo mu Karere ka Karongi Umurenge wa Twumba basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abayobozi bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Basobanuriwe uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n'uko yahagaritswe n'Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages