00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza ba ICC bashaka ko Ntaganda aburanishirizwa muri Congo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 March 2015 saa 12:09
Yasuwe :

Urugereko rwa VI rw’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC, ku wa 19 Werurwe rwasabye ko urubanza rwa Ntaganda Bosco ushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu rubera I Bunia muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamwe mu duce yakoreye ibyaha.

Ubuyobozi bwa ICC bugiye kuganira n’ubwa Congo maze bufate umwanzuro mu rwego rwo kugirango uru rukiko rwegere abakorewe ibyaha n’ingabo Ntaganda yari ayoboye .

Bosco Ntaganda mu rukiko

Mbere yo gutanga iki cyifuzo uru rugereko rwabanje gushyikirizwa icyegeranyo kigaragaza ko nta mpamvu z’umutekano zabangamira iburanishirizwa rya Ntaganda muri Congo.

Bosco Ntaganda yahoze ari umuyobozi wungirije w’umutwe wa FPLC, aregwa ibyaha by’intambara 13, n’ibindi bitanu byibasiye inyoko muntu; muri byo byinshi byakorewe mu ntara ya Ituri hagati ya 2002 na 2003.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages