00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza ba Uganda bashyiriweho ibihano na Amerika kubera ubujura bw’abana

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 19 August 2020 saa 08:19
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yatangaje ko abacamanza babiri n’abanyamategeko babiri ba Uganda bafatiwe ibihano mpuzamahanga, nyuma yo kugaragarwaho amanyanga yatumye bagurisha abana imiryango yabo itabyemeye.

Amerika yaje muri iki kibazo kuko imiryango yagurishijweho abana ari iyo muri icyo gihugu, kikaba kinafite amategeko arengera uburenganzira bwabo hatitawe ku nkomoko yabo.

Abafatiwe ibihano barimo abacamanza Moses Mukiibi na Wilson Musalu Musene ndetse n’abanyamategeko Dorah Mirembe n’umufasha we Patrick Ecobu.

Aba bose bazahanishwa itegeko mpuzamahanga nimero 13818 ribuza gukoresha abana bato mu nyungu za bamwe.

Aba banyamategeko bagiye mu byaro bya Uganda, bashuka imiryango ikennye bayisaba kutanga abana babo kugira ngo bajye gukomereza amasomo yabo i Kampala.

Mirembe ngo yishyuye abacamanza ndetse n’izindi nzego kugira ngo zemere ko abo bana bajyanwa n’imiryango yo muri Amerika kandi iwabo batabizi.

Ikibazo cyavutse ubwo aba bose bashakaga ibyangombwa bivuye mu nzego za Amerika, maze zakora iperereza zikaza kuvumbura ayo makosa yose.

Itangazo ribafatira ibihano rigira riti “gushuka imiryango y’abagande kugira ngo itange abana bayo barerwe n’indi miryango byateje umubabaro mwinshi”.

Ibihano bahawe bivuga ko ibikorwa n’imitungo y’abahanwe, yaba iyabo bwite cyangwa iyo bafiteho imigabane, igice kingana na 50% cyangwa se yose, mu gihe iri ku butaka bwa Amerika, izafatirwa n’ibiro bya Amerika bishinzwe iby’umutungo kandi ikazajya icungirwa hafi.

Ibi bihano kandi bibuza abantu n’ibigo bitandukanye kugirana imikoranire n’abantu cyangwa ibigo byamaze gufatirwa ibyo bihano.

Mike Pompeo yatangaje ko Amerika yafatiye ibihano abacamanza ba Uganda ibashinja ubujura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages