00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacanshuro hafi 130 bashya binjiye muri RDC

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 10 February 2023 saa 05:51
Yasuwe :

Muri gahunda yo gukomeza kwitegura intambara aho guha agaciro inzira y’amahoro, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjije abacanshuro bashya bagera ku 130, basanga abandi barimo gufatanya n’ingabo za Leta mu guhangana n’umutwe wa M23.

Ni abacanshuro ba gisirikare baturutse i Bucharest muri Romania bo muri Bulgaria, bageze mu mujyi wa Goma ku wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023.

Amakuru aturuka mu gisirikare cya FARDC yemeje ko "bacumbikiwe muri La Joie Plazza Hotel."

Aya makuru avuga ko uyu mubare uratuma abacanshuro bose hamwe bagera muri 340, bari mu ntambara mu burasirazuba bwa RDC.

Ni ikimenyetso gishimangira ko Leta ya RDC ikomeje inzira yo gushaka intambara, aho kubahiriza ibiteganywa mu nzira y’amahoro irangajwe imbere n’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) binyuze mu biganiro byabereye i Luanda, ndetse n’ubuhuza buyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu biganiro bya Nairobi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu kwezi gushize yabwiye abadepite ko umubano na RDC atari mwiza, nubwo hari uburyo Akarere kashyizeho ko gukemura ikibazo.

Yavuze ko hari imikoranire yeruye ya FARDC na FDLR, ndetse bakomeje gufatanya mu kugaba ibitero kuri M23, ndetse ngo "ntibasiba no kuvuga ko ubundi bazagera no mu Rwanda".

Yakomeje ati "Nabibabwiye ibyabaye mu minsi yashize birimo n’izi ndege zimaze iminsi zinjira mu kirere cy’u Rwanda, nakongeraho ko mwabonye mu minsi yashize ko hari abacanshuro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazanye, ngo baba Goma hariya, bajya bavuga ko bageze kuri 300, ni ibintu biriho ku mugaragaro."

Yavuze ko hari amasezerano y’Ubumwe bwa Afurika yasinywe ku wa 3 Nyakanga 1977, agamije kuvanaho ubucanshuro ku mugabane wa Afurika.

Yakomeje ati "Harimo inshingano za buri gihugu ziri muri ayo masezerano, ntabwo uyu munsi hari hakwiye kuba hari abacanshuro baza ku mugaragaro ngo bagenze kuriya, ntihagire ababyamagana."

Nyamara ngo bikorwa muri RDC ku mugaragaro, kandi bigakorwa hagamijwe "kuzatera u Rwanda."

Ni ibintu yavuze ko biriho, ariko ashimangira ko aba basirikare ba FARDC n’abacanshuro nibatera u Rwanda, "bazakirwa uko baje".

Abacanshuro bakomeje kwiyongera muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages