Abadepite b’u Rwanda baherutse gutuma Inteko Nshingamategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) itinda guterana mu gihe cy’iminota 15 bitewe n’uko batari mu cyumba cy’inama.
Amakuru dukesha Ipp media avuga ko Margareth Zziwa uyobora EALA mu cyumweru gishize byabaye ngombwa ko asubika imirimo y’inteko mu minota 15 ategereje ko aba badepite binjira.
Ubundi ngo mu cyumba cy’inama harimo abadepite b’u Rwanda babiri kandi byibuze baragombaga kuba ari batatu.
Ingingo ya 13 mu gaka ka 2 k’itegeko rigenga EALA ivuga ko inteko iterana byibuze iyo hari abadepie batatu bakomoka muri buri gihugu kinyamuryango
Nyuma y’iminota 15 abandi babiri baje kwinjira n’uko imirimo y’inama ihita itangira.
Ubusanzwe u Rwanda ruhagarariwe muri EALA n’abadepite umunani.
Ku murongo w’ibyigwa hariho isuzumwa ry’ itegeko rijyanye no kubungabunga no kurengera amashyamba.
Muri iyi nama kandi ibihugu byasabwe gushyira imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe aho hanagaragarijwe ko 70% by’ibiza birangwa mu karere bikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Christopher Bazivamo umwe mu badepite b’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe gisaba uruhare rwa buri wese anavuga ko iki ari cyo gihe ku nteko ngo itore itegeko rishimangira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurengera amashyamba no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO