Uru ruzinduko rukaba ruje mu rwego rw’ibyo inteko y’uyu muryango yiyemeje yise ubutumwa bufite ubushake bwa komite ebyiri;imwe ishinzwe ibibazo by’akarere n’iyo gukemura amakimbirane zikaba zigomba kujya mu Rwanda na Tanzaniya kureba ibibazo impunzi z’abarundi zifite.
Ubutumwa bw’uyu muryango bugira buti: ”Uru ruzinduko rwiswe urw’ubushake rugamije kurebera inteko ya Africa y’iburasirazuba ibibazo impunzi zifite n’uko bishakirwa umuti, rurerekana ubushake bw’inteko ya EALA mu gushakira umuti urambye ibibazo bya politiki biri i Burundi, gusura inkambi z’impunzi no kwifatanya na zo ndetse no gufata mu mugongo abasizwe iheruheru.”
Kubera ibibazo bya Politiki n’iby’imibereho biri mu Burundi hakiyongeraho ibyatewe na kudeta yapfubye, impunzi z’abarundi zirenga ibihumbi 100 zimaze guhungira mu Rwanda, Tanzaniya na Congo-Kinshasa.
Ubwo butumwa dukesha The New Times kandi bugira buti: ”Uko ibintu bihagaze mu nkambi z’impunzi z’abarundi ni bibi cyane”.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa impunzi z’abarundi zigera ku bihumbi 27, nyinshi muri zo zikaba ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba.
Amatsinda abiri y’abadepite umunani rimwe riyobowe na Depite Abdullah Mwinyi wo muri Tanzaniya, irindi riyobowe na Abubakar Zein, umunya Kenya, rimwe rirasura Tanzania irindi risure u Rwanda.
Kuri gahunda y’agateganyo y’izi ntumwa, kuri uyu wa mbere nyuma ya saa sita zigomba kubonana n’abayobozi b’u Rwanda n’inzego zifite mu nshingano impunzi, kugira ngo babwire aba badepite uko impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda zimerewe.



















TANGA IGITEKEREZO