00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite ba EALA basanga umuti w’ibibazo by’u Burundi waba ibiganiro kuruta intwaro

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 4 June 2015 saa 06:58
Yasuwe :

Itsinda ry’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA, basanga umuti w’ibanze w’ibibazo by’u Burundi ari inzira y’ibiganiro kuruta gushyira imbere intwaro.

Kuri uyu wa kane tariki 4 Kamena ni bwo itsinda ry’Abadepite umunani ba EALA basozaga uruzinduko batangiye kuwa mbere rwo gusura impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda hagamijwe kuzibaza ibibazo zifite, icyo zahunze no gushakira umuti ibyo bibazo.

Kuwa kabiri tariki 2 Kamena umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora ya Perezida w’u Burundi Agathon Rwasa yasabye umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) kohereza umutwe w’ingabo zishinzwe gutabara ( East African standby force) muri icyo gihugu, mu bihe byo kwiyamamaza.

Depiete Kabahizi Celestin, umwe mu bayoboye itsinda ry’Abadepite ba EALA yavuze ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba utabona igisubizo cy’ibanze mu kohereza ingabo za East African Standby Force mu Burundi ahubwo ko inzira y’ibiganiro igomba kwimakazwa.

Yagize ati “Kohereza mu Burundi umutwe w’ingabo zishinzwe gutabara ni umwe mu myanzuro yo kugarura amahoro, ariko binyuze mu biganiro byaba byiza kurushaho.’’ Yongeyeho ko ingabo zakoherezwa ariko bisaba ubwitonzi bukomeye.

Depite Hafissa Mosi, w'u Burundi muri EALA yaraturitse ararira nyuma yo kubona ubuzima impunzi z'Abarundi zibayemo

Ikindi ni uko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba utazarindira ko mu Burundi haba nk’ibyabaye mu Rwanda kandi hari ibindi byemezo biteganywa bigamije gushakira umuti iki kibazo.

Mu ruzinduko rw’aba badepite rwibanze ku gusura impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda. Rurakurikira inama ebyiri zidasanzwe z’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’uruzinduko rw’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uwo muryango, byose bigamije gushakira umuti ibibazo by’u Burundi.

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu bya EAC, ni uko hasubikwa amatora mu gihugu cy’u Burundi kugirango hakoreshwe inzira zishoboka mu kugarura agahenge muri iki gihugu harimo niy’ibiganiro.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi Philippe Nzobonariba yavuze ko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abayobozi b’ibihugu bya EAC risaba kwimura amatora baryakiriye neza kandi bizongera igihe cy’ibiganiro no kugarura agahenge kazatuma amatora aba mu mucyo no mu bwisanzure.

Yahamagariye buri wese bireba kwitabira inzira y’ibiganiro no guhagarika imyigaragambyo.

Mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 28 utabariyemo abataba mu nkambi ariko Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi ivuga ko barimo kubarurwa.

Cyprien Niyomwungeri
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages