Kuri uyu wa mbere Muturi, Senateri Lenny Kivumi, Rose Mitaru, Charles Njagagua, Cecily Mbarire na Kariuki Mate bavuze ko gushyingira abahuje ibitsina binyuranyije n’umuco w’Abanyafurika kandi na Kenya ikaba idashobora kubyihanganira.
Ubwo yari yagiye kwifatanya n’Abakirisitu muri kiliziya ya Mutagatifu Petero mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kubaka Diyoseze ya Mbeere, Muturi yavuze ko ubutinganyi ari icyaha, abakirisitu bagomba kurwanya.
Muturi yavuze ko ibitekerezo nk’ibi byagiye bihabwa agaciro mu bihugu bimwe byitwaje uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Tugomba kwitonda ndetse tukirinda gushyiranwa kw’abahuje ibitsina. Tugomba kuyobora umuryango nyakuri, ntitwemere ibintu nk’ibi biteye isoni kuko dufite inshingano yo kurinda abana bacu.”
Yakomeje avuga atabivuze nk’uhagarariye Inteko Ishinga Amategeko ahubwo ko yagaragazaga uko abibona nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeye kujya zishyingira abahuje ibitsina mu buryo bwemewe n’amategeko, we akaba atazigera yemera gusinya Itegeko ribaha uburenganzira bwo kubana mu gihe rizaba rizanywe muri Kenya.
Uretse Muturi abandi Badepite barimo Njagagua Mitaru bavuze ko kwemera gushyingira abahuje ibitsina ari ugufungurira imiryango ibikorwa biteye isoni nk’ibyo mu gihe cya Sodoma na Gomora, ko Perezida Obama naramuka abihingukije azasohorwa mu Nteko Ishinga Amategeko.
Banasabye leta kutazajya yakira inkunga zifite aho zihurira no gusabwa kwemerera gushyingirana kw’abahuje ibitsina.
Usibye aba Badepite bagaragaje ko badashyigikiye ugushyingiranwa kw’abatinganyi, mu mujyi wa Nairobi habaye imyigarambyo yamagana ubutinganyi.
Biteganyijwe ko Perezida Obama azasura Kenya mu mpera z’uku kwezi aho azaba yitabiriye Inama Mpuzamahanga yo kwihangira imirimo.



















TANGA IGITEKEREZO