Umudepite uhagarariye Urubyiruko rwo mu Burengerazuba mu Nteko, Mwine Mpaka, yasobanuye uko Sim Card ye yafunzwe mu minsi ibiri ikaza kugarurwa ku murongo.
Mwine yatangarije Daily Monitor dukesha iyi inkuru ko muri icyo gihe atashoboraga guhamagara no kwitaba kuko umujura yayikoreshaga avugana n’abantu akanaboherereza ubutumwa abasaba amafaranga.
Ikibazo cye yakigejeje kuri Polisi no kuri MTN Uganda, gusa nyuma y’uko Sim Card ye igarutse ku murongo yisanze mu itsinda rya WhatsApp ry’abaminisitiri.
Mwine yavuze ko yagerageje kwitabaza Urwego rushinzwe Itumanaho muri Uganda (UCC) ku birebana n’ubwo bujura, akabwirwa ko badafite ibikoresho bihagije byo guhangana n’icyo kibazo.
Mu Ukuboza 2017, umudepite uhagarariye Urubyiruko rwo mu Burasirazuba, Ishma Mafabi, na we telefoni ye yakoreshejwe n’abajura.
Abadepite bavuze ko bakiriye ubutumwa bwinshi buturuka kuri Mafabi, bubasaba amafaranga, bamwe muri bo barayohereje batekereza ko ariwe bari kuyaha.
Ibibazo bishingiye ku bujura bw’ikoranabuhanga si ubwa mbere bivuzwe ku Isi, aho abajura bakoresha telefoni z’abandi bakinjira muri za konti zabo za banki.
Abahanga mu by’ikoranabuhanga bemeza ko byoroshye kwinjira muri telefoni z’abantu kuko icyo abajura bakenera kumenya ari nimero ya telefoni, amazina n’andi makuru yo kuri internet n’ibindi bike birimo itariki y’amavuko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Obiga Kania, yavuze ko bagiye gufatanya na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho kugira ngo bakemure icyo kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO