00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafatiwe muri FDLR bahishuye uko ’babaye umwe’ na FARDC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 June 2023 saa 11:53
Yasuwe :

Ibimenyetso bishimangira ubumwe budasanzwe hagati y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’Ingabo za Leta ya Congo ntibisiba kwiyongera, aho bamwe mu bahoze muri uyu mutwe washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahamya ko ubu bigoye gutandukanya umusirikare wa Leta n’utari we.

Ni ubufatanye bwatangiye kuvugwa cyane ubwo intambara yari ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, M23 ikarusha imbaraga ingabo za Leta.

Nibwo hadutse ibirego ko uyu mutwe waba ufashwa n’u Rwanda, maze ingabo za Leta zitangira kwiyegereza imitwe yitwaje intwaro, iyiha intwaro, ibikoresho bisanzwe bya gisirikare n’amafaranga.

Ibyo byose bishimangira ibiheruka gutangazwa na raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo, iheruka kugaragaza ko nko mu mpera z’Ukuboza 2022 na Mutarama 2023, General Chico Tshitambwe wari uwa kabiri mu buyobozi bukuru ushinzwe kurwanya M23, yatumije nibura inama eshatu hagati y’abayobozi bakuru muri FARDC n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro, yabereye i Goma, ngo hanzurwe kuri ubu bufatanye.

Raporo ikomeza iti "Mu nama yo muri Mutarama, yanitabiriwe n’abayobozi ba FDLR-Forces combattantes abacunguzi (FOCA), buri muyobozi w’umutwe witwaje intwaro yahawe $5,000 ndetse bizezwa ko bazahabwa intwaro zikwiriye."

Ku rundi ruhande, abajenerali babiri ba FARDC, General Janvier Mayanga na Gen Hassan Mugabo-Baguma, boherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru guhuza ibyo bikorwa, no gushishikariza imitwe yitwaje intwaro gushyigikira FARDC.

Amakuru yaje kwemeza ko ku mabwiriza ya bo, FARDC yahaye impuzankano, intwaro, ibisasu, moteri zitanga ingufu z’amashanyarazi, ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa n’amafaranga.

Abanyamakuru Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni, bakoze icyegeranyo gikubiyemo ubuhamya bw’abahoze muri FDLR.

Lambert Habumugisha w’imyaka 19 yahoze muri FDLR-FOCA, ni umwe mu bafatiwe ku rugamba na M23. Yemera ko muri uyu mutwe bagiraga uruhare mu bikorwa byo guhohotera abaturage mu kubambura ibyo kurya, kandi byose bikaba abasirikare ba Leta barebera.

Muri icyo gihe, ngo umuntu wese ukekwaho gukorana na M23 yahise yisanga mu kaga gakomeye, by’umwihariko abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yakomeje ati "Bamenya ngo uri gukorana na bano (M23) nijoro bakaza bakagufata, bakagukeba, no mu nzu bakaza inzu yose bakayitsemba, bakigendera."

Habumugisha yavuze ko gushaka abo barwanyi bikorerrwa mu mashyamba, bakakwigisha igisirikare, "ukaba ingengera nkabo."

Uretse kubangamira umutekano w’abaturage, hiyongeraho no kubaka imisoro. Nibura ngo umugabo ashobora gucibwa amadolari 100 ya buri kwezi, bigakorwa "n’abasirikare b’a Nyatura n’aba FDLR."

Yakomeje ati "Babohoza ibyo kurya, ni ukuva mu murima niba hari utwo uzanye ubwo mukatugabana, niba ari dukeya, twaba tubiri arafata kamwe na we ujyane akandi, ntabwo ibyo wamubwira ngo ni dukeya."

Bujiriri Daniel w’imyaka 57 na we wahoze muri FDLR Foca, yayigiyemo afunguwe nyuma y’imyaka umunani ari muri gereza, afungiwe ibyaha bya Jenoside, ariko akirega, akemera icyaha.

Ni umugabo wabaye umusirikare ku bwa Habyarimana, aza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi nyuma y’iraswa rya Colonel Mayuya wayoboraga Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, warashwe n’abantu batazwi mu 1988.

Yavuze ko muri FDLR, ibintu by’ubujura no gusahura nibyo bibaranga.

Yakomeje ati "Ni ukuza niba wari umaze kugira n’agahene na we bakakagutwara."

Hakizimana Rukundo w’imyaka 20, we avuga ko yageze muri Congo ajyanye n’ababyeyi be "gushaka ubuzima".

Yakomeje ati "Ubwo rero tugeze ino aba FDLR baradufata ngo tujye mu gisirikare, ubwo rero mpitamo gukorana nabo, ubwo icyo gihe n’aba FARDC bose barakoranaga."

Avuga ko muri FDLR, abayobozi be bamwoherezaga kujya kwiba cyangwa gusoresha abaturage.

Ati "Umusirikare yaratwoherezaga ngo tujye kwiba nk’amahene, rero nageze mu Rujebeshi, abaturage bambonye kuko nagendanaga imbunda, baba baravuze ng umusirikare, babona kumfata gutyo."

"Hariya hepfo bari bafite za bariyeri zisoresha amafaranga, ariko bo bakoranaga na FARDC bagasangira amayoga n’ibiki n’ibiki, FDLR ikagenda mu muhanda nta kibazo."

Ndayambaje Theoneste we yavuze ko yageze muri RDC we n’ababyeyi be bagiye gushaka imibereho muri Congo, icyo gihe ngo abasirikare ba M23 babaga barwanira muri Rutshuru.

Yavuze ko bava mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Rubavu bagera i Goma, bakomereza i Burungu, ni naho bafatiye indangamuntu za RDC.

Kubera FDLR, muri ibyo bikorwa ngo banga umututsi aho ava akagera, ku buryo baba bumva adakwiye kuba ku butaka bwabo, ndetse "no kubaho kwabo, batabaho."

Yakomeje ati "Bari baratubwiye ngo ni ukujya mugenda mufunge amayira, umwe acunge hano undi ajye hariya, nimubona umuntu mukamuvugisha akananirwa kubasubiza, ni ukumurasa, aba ari umwanzi."

Muri ayo mashyamba ngo haba insina, bagateka kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano bakarenzaho urumogi, "kandi umuntu umaze kunywa urumogi, gufata umuhoro akagutema ntacyo biba bimubwiye."

FDLR yivanze na FARDC

Hakizimana avuga ko uburyo ibintu bimeze, yaba FDLR, Nyatura na FARDC, bakora nk’aho ari umutwe umwe mu kurwanya M23.

Yakomeje ati "Gukorana, bageze igihe baricanga, Nyatura na FDLR, na FARDC, bose baba bamwe, ariko FDLR yo ifite ikigo cyayo, na Nyatura ukwayo na FARDC ukwayo, ariko mu gihe habaye nk’imirwano, Mai Mai ngo zigiye kujya muri Mweso, bose bakihuza."

Muri icyo bikorwa bya gisiirkare byose, "amasasu n’ibirwanisho ni FARDC yabizanaga."

Habumugisha we avuga ko mu bihe bitandukanye yahawe ku nkunga ya FARDC, zitangwa n’abantu batandukanye barimo n’abazungu "baziraga mu mamodoka n’ibifaru," bose bari kurwana.

Yakomeje ati "Niba ari Abarusiya, ni Abarusiya. Ni bo bazanaga ziriya mbunda zateraga amakompura, FARDC yo nta gihugu ititabaje, n’Abarundi barazaga, b’abasirikare nya basirikare."

Yakomeje ati "FDLR bariyo, aba Nyatura, Guverinoma, bose barivanze Perezida yarabambitse. Mbere wasangaga nk’aba Nyatura batanu bafite nk’imbunda imwe, abandi bose ari imihoro n’amacumu, buno nta muntu ukigendana icumu n’umuhoro, bose ni imbunda, yarabahaye."

Ndayambaje yavuze ko muri ubwo bufatanye, Abatutsi bahuye n’ibibazo bikomeye kuko bahise bibasirwa.

Habumugisha ati "Bakimara kumva ngo Abatutsi baraje, bahamagaye FDLR, Guverinoma, bose Tshisekedi yaravuze ati ‘muze mwese mube abasirikare banjye, mwese muze, umuntu witwa umututsi wese, muhere ku cyitwa inka, murya, mutwara. Mbese inka barashoreye, baraziriye pe!"

Ndayambaje yavuze ko FARDC na ba Nyatura, leta yabahaye bose n’imyenda yo kwambara, ku buryo hinjiye abasore benshi.

FARDC ishinjwa ko ubu yamaze kwivanga na FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages