00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagenzi baheze ku kibuga cy’indege muri Kenya kubera imyigaragambyo.

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 31 August 2026 saa 08:51
Yasuwe :

Amagana y’abagenzi bamaze amasaha menshi bicaye ku kibuga cy’indege cyizwi nka Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) cyo mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi nyuma yo guhagarara kw’ingendo z’indege kubera igisa nk’imyigaragambyo.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuva ku Cyumweru, ihuriro ry’abakozi bakora mu iby’indendo zo mu ikirere no ku bibuga by’indege muri Kenya, Kenya Aviation Union Workers (Kawu) ryatangije imyigaragambyo aho binubira imibereho yabo ndetse n’ibindi batumvikanwaho n’inzego zishinzwe ibibuga by’indege n’ingendo zo mu kirere muri icyo gihugu.

Abagize iryo huriro bagabye igisa nk’igitero kuri icyo kibuga cy’indege bityo bibangamira ibikorwa by’indendo byari biteganyijwe.

Sosiyete yo muri Kenya ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways yahise itangaza ko ingendo zari ziteganyijwe ejo zashoboraga gukerererwa gusa byarangiye zisubitswe.

Kugeza ku wa Mbere ibiganiro byari biteganyijwe guhuza abahagarariye ihuriro KAWU n’abayobora icyo kibuga cy’indege ntibyatanze umuti. Bivuze ko nanubu abagenzi bagitegereje.
Sociyete yo mu Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir nayo yatangaje ko yabaye isubitse ingendo zerekeza I Nairobi.

Urubuga rwa internet rukurikirana iby’ingendo z’indege, Flightradar24 rwagaragaje ko hari indege zasubitse ingendo, izindi zihindura ibyerekezo mu gihe zashakaga kugwa i Nairobi.

Kugeza ubu, abagenzi bagizweho ingaruka n’izi mpinduka bemerewe kongera gusubukura amatike yabo ku wundi munsi bashaka kandi ko nta bihano bibateganyirijwe mu rwego rwo kwifatanya nabo ku mpinduka zitabaturutseho.

Si ubwa mbere ibibazo nk’ibi bibaye kuri iki kibuga cy’indege cyo muri Kenya, dore ko no mu bihe byashize byagiye bihaba bikabangamira ingendo.

Ni mugihe kandi iki kibuga cy’indege kiri mu byifashishwa cyane mu ngendo z’indege mu karere.

Abagenzi baheze ku kibuga cy'indege muri Kenya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages