00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 185 baguye mu mirwano mu majyaruguru ya Nigeria

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 22 April 2013 saa 11:44
Yasuwe :

Imirwano ikaze yashyamiranije intagondwa z’abayisilamu n’ingabo z’igihugu cya Nigeria yabereye mu majyaruguru y’icyo gihugu yamaze amasaha atari make yahitanye abagera ku 185, abenshi muri bo bakaba ari abaturage, inangiza amazu agera ku 2000.
Amakuru yatangiye kumenyekana ku mugoroba wo ku cyumweru, aho abaturage bari bahungiye mu bihuru, bagarutse mu mujyi basanga wabaye itongo, inzu z’ubucuruzi amasoko n’ibinyabiziga byose bicumba umwotsi, Umujyi wose wuzuye imirambo.
Abo baturage (…)

Abo baturage babashije kurokoka batangaje ko abapfuye bashyinguwe, ariko abenshi batabashije kumenyekana kubera uburyo bari bahiye.

Inzego za Leta ya Nigeria zatangaje ko ibisasu biri mu bwoko bwa gerenade ari byo byarashwe muri ako gace bigakora iryo bara.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria biravuga ko iyo mirwano igaragaza ko hakiri ukwigomeka gukomeye mu majyaruguru ya Nigeria. Amakuru akomeza avuga ko abarwanyi bari bitwaje intwaro ziremereye kuruta izo bakoresheje mu mirwano yabanje yose.

Abarokotse iyo mirwano bavuga ko inyeshyamba zagabye icyo gitero zakoreshaga indimi z’amahanga, inzego za gisilikare za Nigeria na zo zivuga ko izo ntagondwa zakoresheje abaturage mu kwikingira amasasu mu gihe cy’imirwano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages