Nk’uko imibare yatangajwe ibivuga, abantu 45 batawe muri yombi mu gace ka Mont-Ngafula, 30 bafatirwa muri Kintambo. Abagera kuri 40 bo bafatiwe muri Gombe (mu nkambi ya Lufungula), 51 bafatiwe muri Kalamu, abandi 56 bafatirwa muri Limete. Hari kandi abantu 242 bafatiwe mu gace ka Masina kari mu burasirazuba bw’uyu mujyi. Muri rusange, abantu 424 ni bo batawe muri yombi.
Iki gikorwa cyiswe “Ndobo”, kimaze kugezwa mu ntara icumi z’igihugu, kigamije gushimangira urugamba rwo kurwanya ubugizi bwa nabi bwo mu mijyi minini y’iki gihugu no kurinda abaturage n’imitungo yabo, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi.
Ku wa 31 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Congo, Shabani Lukoo Bihango, yakoze urugendo rwo gusura sitasiyo zitandukanye za polisi zo mu mujyi wa Kinshasa, agamije gusuzuma uko ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa rihagaze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!