Kubera intege nke z’ubusaza, Mugabe w’imyaka 93 byavuzwe kenshi ko ayoborewe n’umugore we Grace Mugabe ndetse n’agatsiko k’abantu biswe ‘G40’ kashakaga ko ariwe uzasigarana ubutegetsi.
Kwegura kwa Mugabe biturutse ku gitutu cy’igisirikare birashyirwa ku mugore we, wifuje kumusimbura akanabigaragaza cyane kandi akabyitwaramo nabi atesha agaciro abafashije Mugabe kubohoza Zimbabwe.
Nubwo Grace Mugabe ari we uri kuvugwa ubu, si we wenyine kuko hari abandi bagore bagiye bavugwaho gutobera abagabo kubera kwinjira mu miyoborere y’igihugu bigatuma bavanwa ku butegetsi bitunguranye, nkuko tubikesha Ikinyamakuru Jeunafrique.
Muri Tunisia, abakuru b’ibihugu bagiyeho bagiye bagira ibyago byo kwinjirirwa n’abagore babo bigatuma bava ku butegetsi nabi. Nubwo atari cyo cyashingirwaho gusa, nka Perezida Habib Bourguiba wari wariyise Perezida w’ibihe byose w’icyo gihugu, ivanwaho rye abasesenguzi barihuza no kwivanga k’umugore we Wassila Ben Ammar.
Uyu mugore avugwaho kuba yarigeze gufata icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’imigati mu gihugu mu 1983, bigateza imvururu muri rubanda. Iherezo ry’ingoma ya Bourguiba ryabaye mu mwaka wa 1987 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Minisitiri w’Intebe we, Zine Al Abidine Ben Ali.
Ben Ali na we ntiyirinze ikosa ryagushije uwo yahiritse, kuko umugore we Leïla Trabelsi yivanze mu miyoborere ye ndetse agashaka no kwerekana ko ari we uzamusimbura, wongeyeho kuba ataranakundwaga n’Abanyatuniziya benshi kubera kwigwizaho imitungo no kwirimbisha bikabije.
Ben Ali n’umugore bameneshejwe mu mwaka wa 2011 n’imyigaragambyo y’abaturage, baboneza iy’ubuhungiro.
Suzanne Mubarak na we avugwaho kuba nyirabayazana w’ihirikwa ry’umugabo we Hosni Mubarak mu 2011.Uyu mugore w’imyaka 76, ngo yashakaga ko Misiri iyoborwa n’umuryango we gusa, aho yashakaga ko Mubarak yazasimburwa n’umuhungu we.
Mubarak yeguye nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage muri Gashyantare 2011.
Agathe Habyarimana, umufasha w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana na we ashyirwa mu majwi yo kuba umwe mu bashyirishije hasi ubutegetsi bw’umugabo we. Agathe avugwaho kuba umuyobozi w’icyitwaga ‘Akazu’ kari kagizwe n’abahezanguni b’Abahutu bifuzaga kwikubira ubutegetsi n’indi mitungo y’igihugu, kanashinjwa gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo byagiye bivugwa cyane, Agathe we yakunze kubihakana.
Simone Gbagbo na we avugwaho kuba nyirabayazana wo kwirukanwa shishi itabona k’umugabo we Laurent Gbagbo nyuma yo kwanga ibyavuye mu matora mu 2010. Simone ari we wari inyuma yo kwanga ibyavuye mu matora byagaragazaga ko Gbagbo yatsinzwe na Allassane Ouattara.
Simone kandi avugwaho kuyobora ibikorwa byo kurasa urufaya ababaga bafashwe bakekwaho ibyaha bitandukanye.
Nubwo yakatiwe igifungo cy’imaka 20, abo mu muryango we bavuga ko inyota y’ubutegetsi itarashira, ngo avuga ko nanarangiza igifungo azasubira muri politiki.



















TANGA IGITEKEREZO