Aba bana bakurwaga mu miryango yabo bakiri bato ndetse bamwe bakagenda bataragira n’imyaka itanu, bakaba muri ibyo bigo bakahakurira bakabaho batazi inkomoko yabo, kuko byari ikizira ko umuzungu abyarana n’umwirabura kuko byagaragaraga nk’icyasha ku bwoko bw’abazungu b’Ababiligi bategekaga Congo.
Monique Bitu Bingi ni umwe mu bagore batanu bahuye n’iki kibazo bakajyanwa mu Bubiligi ubu bakaba bashaka ubutabera ku byaha byibasiye inyokomuntu bakorewe ubwo iki gihugu cyakolonizaga Congo.
Mu kiganiro Michele Hirsch, umunyamategeko ubunganira yagiranye n’ikinyamakuru ABC News, yavuze ko Bingi yashimuswe afite imyaka ine gusa mu myaka ya 1950 na 1960 ajyanwa mu Bubiligi abaho atazi inkomoko ye bimutera igikomere cyatumye ahungabana.
Mu 2017 nyuma y’imyaka 63 ashimuswe ni bwo yabashije kuvuga inkuru y’ibyamubayeho neza, none ubu we na bagenzi bajyanye Guverinoma y’u Bubiligi mu nkiko basaba guhabwa ubutabera n’indishyi y’akababaro y’ibihumbi 55$.
Hirsch yagize ati “Mu 2019, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, yasabye imbabazi z’ibikorwa bibi iki gihugu cyakoze kikavana ibihumbi by’impinja mu maboko ya ba nyina. Ariko izi mbabazi ntizihagije, turi gusaba leta ko igira icyo ikora kuri ibi byaha.”
Yakomeje avuga ko imbabazi Bingi n’abandi bashimuswe basabwe byari nko kwiyerurutsa ariko bidakuraho ko ubuzima bwabo bwangijwe mu buryo bw’ibyiyumvo ndetse no mibereho yabo isanzwe.
Aba bana bashimutwaga bamwe bajyanwaga mu bigo by’imfubyi abandi bakabata ku kibuga cy’indege, abandi bagafatwa ku ngufu n’abasirikare babaga babajyanye, ibintu byatumye benshi bakomereka.
Urubanza rw’aba bagore na Guverinoma y’u Bubiligi ruteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!