Ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwashyikirije u Burundi abantu 19 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara, bafatiwe mu Murenge wa Ruheru hafi n’ishyamba rya Nyungwe, muri Nzeri 2020.
Urubanza rwabo rwaciwe n’Urukiko Rukuru muri Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura, bahamwa n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba ndetse rubahanisha gufungwa burundu, nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Uru rubanza kandi rwarimo n’abandi bagabo batatu bashinjwa gufasha umutwe w’iterabwoba nubwo umwe yahanishijwe gufungwa imyaka 20 abandi babiri bagirwa abere.
Aba barwanyi bari bafatiwe mu Rwanda bafite ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu n’ibindi bitandukanye.
Umutwe wa RED Tabara washinzwe n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, bakaba baravugaga ko bakomeje umugambi wo kurwanya Leta y’u Burundi.




Ibitekerezo 0