Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko izi kandidatire ari zo zari zimaze gutangwa kuri uyu wa 26 Ukuboza, habura umunsi ngo igihe ntarengwa kirangire.
Mu bandi batanze kandidatire harimo Minisitiri w’Intebe Amadou Ba ushyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi, Khalifa Sall wabaye Meya wa Dakar, Karim Wade wabaye Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga na Idrissa Seck wabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya 2002 na 2004.
Nk’uko amategeko abiteganya, Inama ishinzwe iyubahirizwa ry’Itegeko nshinga izasuzuma kandidatire z’aba banyapolitiki, irebe izujuje ibisabwa. Kuri uyu wa 28 Ukuboza, iremeza izo yemera kwakira by’agateganyo n’izo itakira.
Kuri Sonko wahamijwe icyaha cyo guha urubyiruko ruswa, amahirwe yo kwemerwa kwa kandidatire ye ni make kuko hari ibyangombwa yagombaga gutanga ariko Leta yarabimwimye.
Umunyamategeko we, Said Larifou, yatangaje ko nyuma y’aho kandidatire itanzwe, yizeye ko izemerwa. Ati “Twizeye ko kandidatire ye izemerwa, igahabwa agaciro. Inama ishinzwe Itegeko nshinga ni urwego rw’ubutabera, si urwa politiki.”
Urutonde rudakuka rw’abakandida bazemererwa kwiyamamaza ruzatangazwa tariki ya 4 Mutarama mbere y’uko amatora aba ku ya 25 Gashyantare 2024. Umwe muri bo azasimbura Macky Sall uyobora iki gihugu kuva mu 2012.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!