Sheikh Mohammed Khayrow, ushinzwe amadini muri Somalia, yavuze ko iminsi mikuru itajyanye n’idini ya Islam, ishobora gutuma haba ibitero by’iterabwoba bya Al Shabaab.
Yagize ati “Abashinzwe umutekano bose barasabwa guhagarika cyangwa kuburizamo ibiterane byose, bigamije kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli bitajyanye n’idini rya Islam.”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umwaka ushize, abarwanyi ba Al Shabaab bateye inkambi y’abasirikare b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri mu murwa Mukuru i Mogadishu, ubwo bizihizaga umusi mukuru wa Noheli. Abanyasomalia benshi ni Abayisilamu.



















TANGA IGITEKEREZO