00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakirisitu bo muri Somalia babujijwe kwizihiza Noheli

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 23 December 2015 saa 09:38
Yasuwe :

Guverinoma ya Somalia yavuze ko bitemewe kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli, mu rwego wo kwirinda gusembura intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam.

Sheikh Mohammed Khayrow, ushinzwe amadini muri Somalia, yavuze ko iminsi mikuru itajyanye n’idini ya Islam, ishobora gutuma haba ibitero by’iterabwoba bya Al Shabaab.

Yagize ati “Abashinzwe umutekano bose barasabwa guhagarika cyangwa kuburizamo ibiterane byose, bigamije kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli bitajyanye n’idini rya Islam.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umwaka ushize, abarwanyi ba Al Shabaab bateye inkambi y’abasirikare b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri mu murwa Mukuru i Mogadishu, ubwo bizihizaga umusi mukuru wa Noheli. Abanyasomalia benshi ni Abayisilamu.

Ibitero bya Al Shabaab bishobora kuba kuri Noheli nibyo byatumye kwizihiza uyu munsi bikurwaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages