Loni yagaragaje ko itewe impungenge n’ubwiyongere bw’iki kibazo cyaherukaga gukorwa cyane mu myaka itatu ishize.
Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, yabwiye itangazamakuru ko ibyo birego byose bidafitiwe ibimenyetso bihamye mu gihe ibindi biri gukorerwa isesengura ry’ibanze, gusa ngo muri 14 bimaze gukorwaho iperereza mu gihe cy’amezi atatu, kimwe gusa nicyo basanza ari ukuri.
Muri ibyo birego byose uko ari 31, 12 bishinjwa ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Centrafrique na Mali, mu gihe 15 byakorewe abakozi b’abasivile ku biro by’ishami rya Loni rishinzwe impunzi (UNHCR), bitatu bikorerwa mu ishami rishinzwe abimukira (IOM) naho kimwe kibarurwa mu ishami rishinzwe kurengera abana (UNICEF).
Mu myaka 10 ishize, ibitangazamakuru na raporo za Loni byagiye bigaragaza uburyo ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zagiye zifata abasivile ku gahato muri Haiti, Darfur na Centrafrique.
Dujarric yavuze ko gushakisha aya amakuru yashyizwe muri iyi raporo, byatangijwe muri Mutarama Loni ibyibwirije igamije gushyira ahabona ibyaha byo gufata ku ngufu n’ihohotera rikorwa n’abakozi bayo.
Loni ivuga ko ibi byaha bimaze kubarurwa uko ari 31; 12 byakozwe mu 2017, bitandatu mu myaka ibiri ishize naho ibindi nta gihe byakorewe kiramenyekana ndetse ko muri ibyo, icumi bishingiye ku gufata ku ngufu, 19 birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ibindi bibiri bikaba bitarasobanurwa neza.



















TANGA IGITEKEREZO