00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu basabye ko amatora mu Burundi yigizwa inyuma

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 31 May 2015 saa 07:40
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu nama idasanzwe yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, basabye ko amatora mu Burundi yakwigizwa inyuma mu gihe cy’ukwezi n’igice.

Mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yari ateganyijwe kuwa 26 Kamena 2015, inama y’abakuru b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yasabye ko yigizwa inyuma ukwezi n’igice hakaba ibiganiro bigamije gushakira umuti imvururu ziri mu Burundi.

Icyo gihe cy’ukwezi n’igice cyahariwe ibiganiro hagati y’abarebwa n’ibibazo biri mu Burundi kugira ngo bashakire hamwe umuti.

Mu myanzuro yafashwe, hemejwe kandi ko urubyiruko rwitwaje intwaro rushamikiye ku mitwe imwe n’imwe ya Politiki mu gihugu ruhita ruzishyira hasi mu gihe cya vuba, ndetse na Guverinoma y’u Burundi igafasha abaturage bayo bahunze gutahuka igarura amahoro mu gihugu.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo ko Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yagira uruhare runini kugira ngo demokarasi igerweho. Abakuru b’ibihugu bijeje kuba hafi abaturage b’u Burundi batanga ubufasha bwabo kugira ngo demokarasi igerweho.

Basabye kandi imiryango yose ifite aho ihuriye n’ibibazo by’u Burundi gufatanya n’abayobozi ba EAC kugera ku ntego zo kugarura amahoro mu baturage b’u Burundi.

Iyi nama yari yitabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uwa Tanzania Jakaya Kikwete, uwa Uganda Yoweli Kaguta Museveni mu gihe uw’u Burundi Pierre Nkurunziza na Paul Kagame w’u Rwanda bari bahagarariwe.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri ushinzwe imirimo ya EAC, Valentine Rugwabiza mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Alain Aimé Nyamitwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Yari yatumiwemo kandi Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma n’uwa Angola José Eduardo dos Santos utabashiije kuyitabira.

Yari yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera.

Kugeza ubu, imyigarambyo yamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza mu Burundi irakomeje aho abantu barenga 30 bamaze gupfa. Abarenga ibihumbi 100 bo bamaze guhunga kuva tariki ya 26 Mata 2015.

Perezida Kenyatta aramukanya na Zuma wa Afurika y'Epfo
Abayobozi bakuru b'ibihugu bari bitabiriye iyi nama
Perezida Zuma, Museveni, Kikwete na Kenyatta
Perezida Kenyatta aramukanya na Museveni wa Uganda

Amafoto: Perezidanse ya Kenya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages