Mu batanze ubutumwa harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Somalia, Mohamed Farmajo, Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, n’abandi batandukanye.
Boris Johnson yagize ati “Mbabajwe no kumva ko Perezida Magufuli yitabye Imana, Nifatanyije n’inshuti n’abavandimwe be ndetse n’abaturage ba Tanzania.”
Perezida Kagame yavuze ko Magufuli uretse kuba inshuti, yari umuvandimwe we kandi akaba umuntu waharaniye iterambere haba ku baturage ba Tanzania ndetse n’abo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.
Yagize ati “Twababajwe no kubura umvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”
Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.
Perezida wa Somalia Mohamed Farmajo, na we yihanganishije abaturage ba Tanzania ndetse n’umuryango wa Perezida Magufuli by’umwihariko. Ati “Mu izina ryanjye no mu izina rya Guverinoma ya Somalia, Nihanganishije Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania ku bwo kubura Perezida John Magufuli. Twifurije igihugu na guverinoma kwihangana no gukomera muri ibi bihe by’akababaro."
Perezida Museveni wa Uganda yagize ati “N’akababaro kenshi namenye amakuru y’urupfu rutunguranye rwa Nyakubahwa John Pombe Magufuli. Yari umuyobozi w’intangarugero wizeraga kandi agakora ivigamije iterambere ry’abatuye Afurika y’Iburasirazuba. Twifatanyije na Tanzania mu kiriyo cy’umwe mu bana b’ingenzi ba Afurika. Roho ye iruhukire mu mahoro.
I have, with great sadness, learnt of the death of His Excellency John Pombe Magufuli. He was a pragmatic leader who believed in and worked for the economic empowerment of East Africans. We join Tanzania in mourning the passing of a great son of Africa. May his soul rest in peace pic.twitter.com/bzm188cKgF
— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) March 18, 2021
Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yagize ati “Mbabajwe bikomeye n’amakuru y’urupfu rw’inshuti yanjye, nyakubahwa John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania. Ibitekerezo n’amasengesho byanjye biri kuri Guverinoma n’abaturage ba Tanzania n’umuryango we kubwo kubura umuyobozi w’intangarugero wakundaga Afurika by’ukuri.”
I am terribly saddened to learn of the passing of my friend & brother H.E John Pombe Magufuli, President of the United Republic of #Tanzania. My thoughts & prayers go out to the Government and People of Tanzania & his Family for the loss of a Great Leader, a true Panafricanist.
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) March 18, 2021
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagize ati “N’akababaro kenshi namenye amakuru y’urupfu rutunguranye rw’umuvandimwe, nyakubahwa John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania.
Kubwa Guverinoma n’abaturage ba Kenya, ndihanganisha Madamu Janet Magufuli, abana babo n’umuryango we muri rusange, tukaba kandi twifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Tanzania muri ibihe bikomeye. Turakomeza gusengera Tanzania.”
Kenyata yatangaje icyumweru cyo kunamira Magufuli, ategeka ko amabendera yururutswa mu gihugu hose.
Raila Odinga yavuze ako ababajwe cyane n’urupfu rwa Perezida Magufuli, Ati “Ni iby’akababaro kumva urupfu rw’inshuti yanjye Perezida Magufuli, we n’umuryango we bari inshuti zanjye za hafi kuva kera, yambaye hafi no mu bihe bikomeye by’akaga, Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania muri rusange.”
It is with deep sadness that I have learned of the passing of my friend, President @MagufuliJP.
He and his family have been close friends for a long time.
He's been by my side at my most difficult and painful moments.
My condolences to his family and the people of Tanzania. pic.twitter.com/HXWyuzD2Ml
— Raila Odinga (@RailaOdinga) March 18, 2021
Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan wayiyoboye kuva mu mwaka wa 2010 kugera mu wa 2015, yavuze ko Afurika ibuze inyenyeri yaka, yongeraho ko Perezida Magufuli yari umugabo waharaniye demokarasi muri Afurika, wakundaga igihugu cye cyane n’abaturage ba Tanzania.
Yagize ati “Ndihanganisha umuryango we cyane cyane umugore we Janeth Magufuli, abana be, guverinoma n’abaturage ba Tanzania. Ndihanganisha kandi n’ishyaka rye rya Chama Cha Mapinduzi. Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi ikomeze n’igihugu cye muri ibi bihe by’akababaro barimo.”
A bright star has been plucked from the African continent. President John Magufuli of Tanzania was a man I knew quite well, due to my frequent visits to Tanzania for the advancement of democracy in Africa.
— Goodluck E. Jonathan (@GEJonathan) March 17, 2021
Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, nawe yihanganishije abaturage ba Tanzania, ku bw’urupfu rwa Perezida wabo, avuga ko ababajwe n’urupfu rwe.
Expresamos nuestras sentidas condolencias al Pueblo de Tanzania por la sensible pérdida física de su Presidente, John Pombe Joseph Magufuli. Un gran abrazo fraterno y toda la solidaridad a sus familiares, amigos y hermanos de la Madre África. pic.twitter.com/jf90XYXKoy
— Nicolás Maduro (@NicolasMaduro) March 18, 2021
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu nayo yasohoye itangazo ryihanganisha abaturage ba Tanzania.
Perezida John Pombe Magufuli yitabye Imana ku myaka 61, aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga indwara y’umutima yari amaranye imyaka isaga 10.
Kugeza ubu ntiharatangazwa gahunda y’uko imihango yo kumushyingura izagenda.





Ibitekerezo 0