00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba bateraniye ikibazo cy’Umubare wa manda

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 19 May 2015 saa 07:48
Yasuwe :

Abayobozi b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bateraniye mu nama y’Akarere isuzumira hamwe icyifuzo cyo gushyiraho umubare ntarengwa wa manda abakuru b’ibihugu batorerwa.

Ibi biganiro bihuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ECOWAS, bibaye mu gihe benshi muri bo bagenda begereza igihe cyo gusoza manda batorewe, guhindura aya mategeko no kuyirengagiza nkana bigakurura imvururu mu bihugu bya Burkina Faso, mu Burundi n’ahandi.

Mohamed Ibn Chambas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ECOWAS yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko ibihugu bigize ako karere bigomba kugira umubare ntarengwa wa manda z’Abaperezida, ibitawufite bigahamagarirwa kubikora.

Ibihugu bya Togo na Gambia ni byo bitagira umubare ntarengwa w’igihe ababiyobora bamara ku butegetsi.

Undi muyobozi ufite amakuru y’ibiganirwaho muri iyi nama yatangaje ko aba bayobozi bashobora no gushyiraho ingamba zituma nta muntu ushobora guhindura Itegeko Nshinga hagamijwe kongera igihe azamara ku butegetsi.

Umuryango wa ECOWAS afite ububasha bwo kuba yahagarika igihugu icyo ari cyo cyose mu biwugize cyarenga ku byemejwe na wo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages