Iki cyifuzo cyatangiwe mu nama ya CEDEAO yabereye muri Ghana, cyamaganwe ku ikubitiro n’abayobozi ba Togo na Gambia bamaze manda ebyiri ku buyobozi.
Yaba muri Togo cyangwa muri Gambia, ntabwo Itegeko Nshinga riteganya umubare wa manda umukuru w’igihugu atagomba kurenza ari ku butegetsi.
Perezida wa Gambia Yahya Jammeh kuva mu mwaka wa 1994 ari ku buyobozi mu minsi ya vuba araba asoje manda ye ya kane.
Mu 2011, Perezida Yahya Jammeh wa Gambia yabwiye BBC ko umuyobozi akwiye kureberwa ku ibyo yakoze, ntiharebwe igihe amaze ku buyobozi.
Icyo gihe yagize ati “Nzakorera abaturage ba Gambia kandi n’ubwo nayobora imyaka miliyari, niba Imana ariko ibishaka, nzabikora.”
Mu myaka ishize hagiye haba imyigaragambyo ikomeye mu bihugu byinshi bya Afurika yagamana abakuru b’ibihugu bagerageza guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo bongere kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri.
Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaore, umwaka ushize yakuwe mu biro ashaka guhindura Itegeko Nshinga ngo akomeze ayobore.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, hashize icyumweru kimwe Perezida Pierre Nkurunziza bagerageje kumuhirika ariko uwo mugambi uza kuburizwa. Gusa n’ubu, imyigaragambyo yamagana manda ya gatatu ye , irakomeje mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Abakuru b’ibihugu birimo Algeria, Chad, Congo- Brazaville, Djibouti, Sudani, Gambia, Uganda na Eritrea bamaze nibura imyaka 15 bari ku buyobozi.



















TANGA IGITEKEREZO