Inama ya 17 y’aba bakuru b’ibihugu iteganyijwe kuwa 29 Gashyantare 2016, Arusha muri Tanzania.
Itangazo ry’Ubunyamabanga bwa EAC rivuga ko iyo nama “izasuzuma raporo ku guteza imbere uburyo bwo guteranyiriza imodoka mu Karere no kugabanya gutumiza imodoka zakoreshejwe hanze y’Akarere.”
Rivuga kandi ko hazanarebwa uburyo bwo guteza imbere inganda zitunganya imyenda n’impu mu Karere, no “guhagarika” gutumiza hanze imyenda yambawe, inkweto n’ibindi bikoze mu mpu bizanwa muri ibi bihugu.
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo muri EAC, biheruka kwemeza itegeko rizamura imisoro ku modoka zakoreshejwe, bigamije kugabanya umubare w’izinjizwa mu gihugu n’ibyuka zohereza mu kirere kuko rimwe na rimwe ziba zishaje.
Komiseri ushinzwe za gasutamo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, RRA, Raphael Tugirumuremyi, aheruka gutangaza ko iryo tegeko rireba ubwoko bwose bw’imodoka zimaze igihe kirenga umwaka.
Iyi gahunda yagombaga gutangira muri Nzeri umwaka ushize ariko iza kwigizwa inyuma kugira ngo abo ireba bose babanze babisobanurirwe,ikazatangizwa muri Mata uyu mwaka.
Inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC yamaze kwemeza iyo gahunda y’amategeko mashya ajyanye no gusoresha ikinyabiziga bitewe n’igihe kimaze gisohotse.
Uganda ni kimwe mu bihugu byo mu Karere bimaze gukataza mu guteranya imodoka, aho muri Mutarama uyu mwaka cyamuritse imodoka nshya zikoresha imirasire y’izuba, zizwi nka Kayoola Solar Bus zishobora gutwara abagenzi 35. Zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 80 zitarakenera kongerwamo umuriro muri batiri zazo.
Izo modoka zifite batiri hejuru zinjiza ingufu z’imirasire y’izuba, zikagira na batiri zishobora no kongerwamo umuriro w’amashanyarazi kandi zigakora ingendo ndende.
Hari n’ibindi bizasuzumwa
Mu yindi mirimo y’ibanze y’inama y’Abakuru b’Ibihugu, harimo gusuzuna raporo z’inama z’abaminisitiri, “ku biganiro ku kwemerwa kwa Sudani y’Epfo mu muryango no kwiga niba Somalia yazemererwa na yo kwinjira muri EAC."
Hari kandi kwiga ku buryo burambye bwo gutanga imisanzu muri uyu muryango, hakazarebwa na raporo kuri gahunda yo gushyiraho igihugu kimwe n’aho ishyirwa mu bikorwa ry’ivanwaho ry’ibiciro byo kwitaba telefoni zo hanze.
Binateganyijwe ko ari bwo aba bakuru b’ibihugu bazatangiza ku mugaragaro uruhushya rw’inzira mpuzamahanga rwa EAC, ruzajya rukoresha ikoranabuhanga ruzwi nka e-Passport.



















TANGA IGITEKEREZO