00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bitabira gusezera Mandela bagiriwe inama yo kutajya kumushyingura

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice Fils

Kuya 10 December 2013 saa 09:33
Yasuwe :

Minisitiri muri Perezidansi ya Afurika y’Epfo Collins Chabane yatangaje ko Abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi basaga 100 bitabira umuhango wo gusezera bwa nyuma Nelson Mandela batabujijwe kujya kumushyingura, gusa bagiriwe inama yo kutajyayo.
Minisitiri Chabane yabwiye abanyamakuru i Johannesburg ko bene kubwirwa bakwiye kubyumva kandi bakabiha agaciro. Yagize ati “nta muntu n’umwe tubujije kwitabira ugushyingura…….gusa bitewe n’ingano (…)

Minisitiri muri Perezidansi ya Afurika y’Epfo Collins Chabane yatangaje ko Abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi basaga 100 bitabira umuhango wo gusezera bwa nyuma Nelson Mandela batabujijwe kujya kumushyingura, gusa bagiriwe inama yo kutajyayo.

Minisitiri Chabane yabwiye abanyamakuru i Johannesburg ko bene kubwirwa bakwiye kubyumva kandi bakabiha agaciro. Yagize ati “nta muntu n’umwe tubujije kwitabira ugushyingura…….gusa bitewe n’ingano y’ahazashyingurirwa itandukanye kure n’ingano y’abantu bazitabira iki gikorwa ndetse n’ibikorwa remezo bihari, twabagira inama yo kutajyayo”.

Minisitiri muri Perezidansi Collins Chabane avuga ko nta we babujije kujya gushyingura ikibazo ari ibikorwa remezo byabakira

I Qunu mu burengerazuba bwa Cape aho Mandela agomba gushyingurwa hashobora kwakira abantu 5000 gusa nk’uko Minisitiri Chabane yabisobanuye. Chabane yasobanuye ko ibikorwa remezo biri aho uyu mukambwe azashyingurwa bidashobora kwakira imbaga nini yamaze kugaragaza ibyifuzo byo kuza gushyingura.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 100 bamaze kwemeza ko bitabira umuhango wo gusezera kuri Madiba Mandela kuri uyu wa kabiri.

Abaturage bagera ku 80 000 bitezwe kwitabira uyu muhango wo gusezera kuri uyu mukambwe watabarutse ku wa kane, ku myaka 95. Uretse aba bakurikirana uyu muhango muri sitade nini yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010, indi mbaga y’abaturage basaga 120 000 barawukurikiranira ku nsakazamashusho za rutura zashyizwe mu yandi masitade.

Mu banyacyubahiro bitabira umuhango wo gusezera Mandela harimo Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Francois Hollande w’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron, Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon n’abandi bayobozi bakuru mu bihugu bihugu bitandukanye ku isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages