00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo muri CEPGL bateraniye Bujumbura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 May 2013 saa 12:26
Yasuwe :

Inama y’abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukumgu mu Bihugu by’Ibiyaga Bigari CEPGL yateraniye I Bujumbura mu mpera z’iki cyumweru, isuzuma kandi yemeza imishinga yateguwe n’abahanga bava muri ibyo bihugu, inemeza ko bidatinze, ibihugu bigiye kwishyura imyenda bibereyemo uyu muryango kandi bikazakomeza gutangira imisanzu ku gihe kugira ngo ibikorwa byawo bigende neza.
Ni ku nshuro ya 23 inama y’aba minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga baturuka mu (…)

Inama y’abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukumgu mu Bihugu by’Ibiyaga Bigari CEPGL yateraniye I Bujumbura mu mpera z’iki cyumweru, isuzuma kandi yemeza imishinga yateguwe n’abahanga bava muri ibyo bihugu, inemeza ko bidatinze, ibihugu bigiye kwishyura imyenda bibereyemo uyu muryango kandi bikazakomeza gutangira imisanzu ku gihe kugira ngo ibikorwa byawo bigende neza.

Ni ku nshuro ya 23 inama y’aba minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga baturuka mu bihugu bigize umuryango CEPGL yateranye.

U Rwanda muri iyi nama rwari ruhagarariwe na Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Iyi nama yabereye mu muhezo, yasuzumye kandi yemeza umurongo w’ibikorwa by’ubunyamabanga buhoraho bwa CEPGL, inabitorera ingengo y’imali.

Iyi nama yemeje uburyo bunoze bwo gutanga imisanzu y’ibihugu, yemeza imishinga y’ingomero z’amashanyarazi Ruzizi 3 na Ruzizi 4, umushinga wihariye wo kubyutsa ikigo cy’ubushakashatsi IRAZ, inategura umurongo w’ibizigirwa mu nama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe kuba muri Nzeli uyu mwaka, ikazabera muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa uhoraho w’umuryango CEPGL, bwana Herman Tuyaga, yadutangarije ko ibyemezo byafatiwe muri iyo nama biwufitiye akamaro cyane, dore ko ngo yari imaze imyaka 2 itaba.

Ku kibazo kijyanye n’umutekano, uyu muryango ngo wasanze ufite amategeko ataremereye kuburyo watanga umuti ku bibazo by’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Hakozwe rero umushinga wo guhindura amategeko agenga CEPGL mu birebana no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu biwugize, ariko ntiyemejwe kuko ngo agomba kubanza gusuzumwa n’aba Minisitiri b’Ingabo mbere y’uko ushyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu, ikaba ariyo izayemeza.

Twabamenyesha ko iyi nama yanitabiriwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Orinfor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages