00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaminisitiri batatu muri Gambia beguye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 January 2017 saa 04:50
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo perezida watsinze amatora muri Gambia, Adama Barrow arahirire manda ye, abaminisitiri batatu bafashe umwanzuro wo kwegura.

Mu boherereje Perezida Yahya Jammeh amabaruwa akubiyemo ubwegure bwabo harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’imari na Minisitiri w’ubucuruzi.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko perezida Jammeh yahise abasimbuza.

Aba ba minisitiri beguye nyuma y’umunsi umwe perezida w’urukiko rw’ikirenga yanze gusuzuma ubusabe bwa Jammeh watsinzwe amatora yo ku itariki ya 6 Ukuboza 2016 ariko akavuga ko habayemo uburiganya.

Ni mu gihe Adama Barrow wamuhigitse avuga ko nta kizamubuza kurahirira kuyobora Gambia ku itariki ya 19 MUtarama 2017.

Kuva ku itariki 8 Ukuboza 2016, Gambia iri mu bihe bitoroshye, nyuma y’aho Jammeh wari warabanje kwemera ko yatsinzwe yaje kwisubiraho.

Amaradio yigenga agera kuri atatu yamaze guhagarikwa, perezida wa Komisiyo y’igihugu arahunga ndetse bamwe mu ba ambasaderi bari bagarariye Gambia mu bindi bihugu birimo na Amerika barirukanwa.

Abaturage batari bake na bo bamaze guhungira mu bihugu bituranye na Gambia kubera gutinya ko hashobora kuvuka imvururu zikomeye.

Perezida Jammeh ngo yahise asimbuza abaminisitiri beguye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages