Iyi mibare yatangajwe ku wa Mbere, mu gihe Ebola ikomeje gukwirakwira mu ntara zo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu.
Iki cyorezo cyatewe n’ubwoko bwa virusi ya Ebola buzwi nka Bundibugyo, kimaze kugera mu ntara esheshatu no mu turere tw’ubuzima 61.
Minisiteri y’Itumanaho ya RDC yatangaje ko abantu 1.563 bamaze gukira, mu gihe abandi 819 bari bakiri mu kato cyangwa bitabwaho n’abaganga mu bitaro kugeza ku wa 6 Nzeri 2026.
Ebola imaze kwica 48,3% by’abayanduye, mu gihe igikorwa cyo gukurikirana abahuye n’abarwayi cyari kimaze kugera ku kigero cya 85,3%.
Itangazo rya Minisiteri rigira riti “Ituri iracyari izingiro ry’iki cyorezo, mu gihe akarere gashya k’ubuzima kamaze kugaragaramo ubwandu muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Mu masaha 24 yari ashize, nta murwayi mushya wari wagaragaye muri Kivu y’Amajyepfo, Tshopo na Bas-Uélé. Abandi barwayi 15 bari bamaze gutangazwa ko bakize.
Kivu y’Amajyepfo yari imaze iminsi 97 itagaragaramo umuntu mushya wemejwe ko yanduye Ebola.
Iki cyorezo cyatangiye muri Gicurasi 2026, kikaba ari icya kabiri gikomeye cya Ebola kimaze kwibasira RDC.
Cyakwirakwiye ku muvuduko udasanzwe, kuko mu minsi 100 ya mbere gusa cyari kimaze kwandurwa n’abantu bagera ku 5.000.
Virusi ya Bundibugyo itera iki cyorezo itandukanye n’ubwoko bwa Zaire bwateye ibyorezo byinshi bikomeye bya Ebola mu bihe byashize.
Ibi byatumye ibikorwa byo guhangana nacyo bigorana, kuko inkingo n’imiti byifashishijwe mu byorezo byabanje byari byarakorewe cyane cyane kurwanya ubwoko bwa Zaire.
Guverinoma ya RDC yatangaje ko iki ari icyorezo cya 17 cya Ebola cyibasiye iki gihugu, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagishyize mu rwego rw’ibibazo by’ubuzima rusange bihangayikishije Isi.
Kurwanya iyi virusi bikomeje kugorana cyane mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa RDC, kubera intambara zimaze imyaka myinshi, kwimurwa kw’abaturage n’akajagari muri zimwe muri serivisi z’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!