Guverineri w’agateganyo w’Umujyi wa Kisangani, Maurice Abibu Sakapela, yasabye ko habaho izuzuma ryimbitse ku mpamvu yateye iyi mpanuka.
Amakuru make kuri iyi mpanuka yatangiye kujya ahagaragara ku wa Kane nyuma y’aho ibaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu mvura y’amahindu.
Umuryango utegamiye kuri leta witwa Sauti Yalubunga, ukorera mu gace iyi mpanuka yabereyemo, watangaje ko kuba iyi gari ya moshi yari ipakiye birenze ubushobozi bwayo biri mu byaba byarateye impanuka.
Uretse abagenzi, iyi gari ya moshi ngo yari ipakiye imizigo myinshi irimo ibikomoka kuri peteroli, sima n’ibindi.
Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko imirambo 15 irimo n’iy’abana bane ari yo yahise iboneka impanuka ikiba mu gihe umwe mu bayirokotse yatangaje ko indi itandatu yabonetse kuri uyu wa Gatanu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!