CDC yatangaje ko 11 banduye Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC ), bane barapfuye abandi babiri barakira .
Ni mu gihe muri Guinea abagera kuri 18 bamaze kwandura Ebola, icyenda barapfuye mu gihe babiri bakize, nkuko The Nation yabitangaje.
Ibyo bihugu byombi biri kwibasirwa na Ebola mu gihe umugabane wa Afurika ugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.
Mu mwaka wa 2014-2016 Ebola yibasiye cyane Ibihugu byo mu Burengerazuba aho abantu 11.300 bapfuye mu bantu 28.600 bari barayanduye. Mu 2018 yibasiye RDC nabwo ihitana abasaga 3400.
Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.
Kuyirinda bisaba kwita ku isuku abantu bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Ebola, gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!