Abayobozi batangaje ko icyo gitero cyabereye mu gace ka Tonj North, mu Ntara ya Warrap, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo ku wa Kane. Abagabye igitero, bivugwa ko bari baturutse muri Leta ya Unity n’ahandi hafi yayo, bateye aborozi bari mu biraro by’inka, bavuga ko ari igikorwa cyo kwihorera.
Minisitiri w’Itangazamakuru muri Leta ya Warrap, William Wol Mayom Bol, yavuze ko iki gitero cyahitanye abantu benshi, ndetse asaba imiryango y’abishwe kwihangana. Yasabye kandi Leta zombi, iya Warrap na Unity, gukorana kugira ngo abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi babiryozwe.
Umuyobozi w’Itangazamakuru muri Leta ya Unity, Nyankenyang Johannes, yavuze ko abagabye igitero batari bavuye muri Leta ya Unity gusa, ahubwo ko hari n’abandi bantu bo mu bindi bice bari babigizemo uruhare. Yongeyeho ko inzego z’umutekano n’abayobozi bari gukora ibishoboka kugira ngo habeho kubana mu mahoro hagati y’abaturage b’impande zombi.
Ubushyamirane bushingiye ku matungo, ubutaka n’amazi ni ikibazo kimaze igihe muri Sudani y’Epfo, igihugu gifite amatungo menshi kandi abaturage benshi batunzwe n’ubworozi. Abaturage bakunze guhangana kubera kubura aho bororera amatungo yabo.
Sudani y’Epfo iteganya gukora amatora ya Perezida mu Kuboza, akaba azaba aya mbere kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 2011.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!