The East African yatangaje ko iyo mirwamo yatangiye ku wa 6 Ukuboza hagati y’imiryango y’aborozi bo mu bwoko bw’aba Dinka, aba Rup n’aba Pakam, muri kilometero 250 uvuye i Juba.
Umudepite uhagarariye agace iyo mirwano yabereyemo, akaba anungirije Minisitiri w’itumanaho, Akol Paul Kordit, yemeje ayo makuru, avuga ko iyo mirwano yakomeje kugeza ejo ku wa 8 Ukuboza.
Mu majyepfo y’iki gihugu hakunze kuvugwa imirwano ikomeye y’aborozi, aho usanga irangwa no gushimuta amatungo, gusahura imyaka no gufata abana ku ngufu.
Umuvugizi wa Perezidansi, Ateny Wek Ateny yavuze ko inzego z’umutekano ziri gukora ibishoboka ngo zihoshe imirwano.
Loni iheruka gutangaza ko ½ cy’abatuye iki gihugu bakeneye mu buryo bwihuta ibyo kurya, ndetse ko mu myaka itatu ishize, abasaga 1/3 bavuye mu byabo bajya gushakisha ibibatunga.



















TANGA IGITEKEREZO