00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 86 bapfiriye mu mirwano yashyamiranyije abahinzi n’aborozi muri Nigeria

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 June 2018 saa 08:57
Yasuwe :

Polisi yo muri Leta ya Plateau, iherereye hagati muri Nigeria, yatangaje ko abantu basaga 86 bapfiriye mu mirwano yashyamiranyije abahinzi n’aborozi, abandi batandatu bakomerekeramo bikabije.

BBC yatangaje ko ubwo bushyamirane bwatangijwe n’ubwoko bw’aba-Berom busanzwe butunzwe n’umwuga w’ubuhinzi ku wa Kane w’icyumweru gishize, ubwo biraraga mu bwoko bw’aba- Fulani, butunzwe n’ubworozi, bakicamo abantu batanu.

Nyuma y’ubwo bushotoranyi, bukeye bwaho nibwo imirwano ikomeye yabaye, aba-Fulani bagerageza guhorera bagenzi babo bishwe ari nabwo abenshi bahasize ubuzima, bikavugwa ko muri ako gace, amakimbirane ashingiye ku butaka yakunze kubaranga mu myaka yashize.

Umuyobozi wa Polisi muri iyo Leta, Undie Adie, yatangaje ko nyuma y’iyo mirwano, habaruwe imirambo y’abantu 86 bishwe, batandatu bakaba barakomeretse bikabije, inzu 50, moto 15 n’imodoka ebyiri nabyo bigatwikwa.

Guverinoma y’iyo Leta yatangaje ko yashyizeho igihe abaturage bayo bagomba kuba bari mu nzu badasohoka, mu rwego rwo guhosha ayo makimbirane.

Guverineri wa Leta ya Plateau, Simon Lalong, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka ngo bagarure umutuzo muri ako gace n’ababigizemo uruhare babiryozwe.

Ati “Nubwo turi gusenga dusaba Imana ubufasha muri ibi bihe bikomeye, tuzakora ibishoboka byose nk’abantu ngo tugarure umutekano muri Leta yacu.”

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, ubarizwa mu bwoko bw’aba-Fulani, muri Mutarama yasabye Umuyobozi Mukuru wa Polisi kwimukira muri ako gace, ngo akemura ayo makimbirane.

Nyuma muri Leta za Benue, Nasarawa na Taraba, hoherejwe ingabo zidasanzwe ngo zirinde abaturage kandi zikumire ko hari ikindi kibazo cyahaba.

Muri Nigeria yo hagati hakunze kuba imirwano, ihuza aborozi bahatuye n’abandi baba baje gushakisha inzuri z’amatungo yabo, igasiga abatari bake bishwe, gusa bivugwa ko zisa n’iziba zishingiye ku kwemera kuko aborozi b’aba-Fulani biganjemo abayisilamu mu gihe abahinzi benshi bafite imyemerere ya gikirisitu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages