00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu bacu basaga ibihumbi barishwe tugomba guhaguruka - Perezida Kagame

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 18 April 2015 saa 07:15
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga abatuye Afurika ko batagombye kwihanganira ko hagira abicwa bazize imyemerere yabo, asaba abayobozi kubahiriza inshingano zabo.

Ibi yabivugiye muri Ethiopia aho yitabiriye inama ku mutekano muri Afurika yabereye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2015, aho yasabye abayobozi kubahiriza inshingano zabo mu rwego rwo kwirinda ibibi byakorwa no kurwanya iterabwoba.

Ati “Abantu bacu basaga ibihumbi amagana barishwe, tugomba guhaguruka ntitubyemere.”

Yasoje asaba abayobozi b’amadini, ab’amatorero, ab’abikorera n’aba guverinoma kubahiriza inshingano zabo hirindwa ko Afurika yaba ahaganje iterabwoba.

Ku meza amwe na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni na Ibrahim Boubacar Keita wa Mali ndetse na Benjamin Mkapa wari uyoboye iki kiganiro, Perezida Kagame yasabye abayobozi kubahiriza inshingano zabo mu nyungu z’abaturage.

Yagize ati “Afurika ifite amoko atandukanye, amadini atandukanye n’imico y’ibintu byose byangombye gukoreshwa mu nyungu z’ibihugu byacu n’umugabane wacu. Guverinoma zifite inshingano zo kurinda abaturage bazo , no kubagezaho ibyiza nta vangura na rimwe ribayeho. Nta mahitamo abiri ari kuri ibyo.”

Yavuze kandi ko ari ngombwa guharanira ko habaho ibiganiro bigamije ibyiza n’ubwo haba ari ku bikomeye byugarije abaturage.

Yavuze ko imiyoborere kandi ikaba n’inshingano by’abayobozi bigomba kurenga amatsinda ya buri muyobozi n’inyungu ze hakarebwa inyungu rusange.

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yibukije abatuye Afurika ko bagombye gushishikarira ibifitiye inyungu uyu mugabane aho kwimarira mu budasa bw’amoko n’amadini bitandukanye.

Iyi nama y’ihuriro ry’abayobozi bakuru yiga ku mutekano (Tana High Level Forum on Security) ifite insanganyamatsiko igira iti “Securalism and political faith”ugenekereje mu Kinyarwanda ni “ubwisanzure bw’imyemerere n’ubushake bwa politiki.”

[email protected]

twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages