00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri RDC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 December 2021 saa 08:33
Yasuwe :

Abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ko abantu batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu Burasirazuba bw’iki gihugu i Beni.

Umwiyahuzi waturikije icyo gisasu mbere yo kwinjira muri restaurant cyaturukiyemo, Polisi yagerageje kumukumira ariko birangira yiturikije ageze mu marembo yayo. We n’abandi bantu batanu bahise bapfa.

Habaruwe abantu 13 bakomerekeye muri iki gitero. Abayobozi bo muri RDC batangaje ko icyo gitero gishobora kuba cyagabwe n’umutwe w’abiyahuzi wa ADF usanzwe ufitanye isano na Islamic State.

Kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba icyo gitero, aho cyagabwe hari abantu 30 bari kwizihiza Noheli barimo n’abana basohokanye n’ababyeyi babo.

Mu Ugushyingo, Ingabo za Uganda n’iza RDC zatangiye ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF nyuma y’ibitero bya grenade byari bimaze iminsi bigabwa i Kampala muri Uganda.

Iki gitero cyagabwe i Beni muri restaurant yarimo abantu bagiye kwizihiza Noheli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages