Amakuru atangwa n’imiryango itari iya leta avuga ko hari saa moya z’umugoroba ubwo abantu bitwaje intwaro binjiye mu gace ka Ndosho hafi y’ikibuga cyitwa Kabasha.
Aba bantu ngo bamwe bari bambaye imyenda isanzwe abandi bambaye impuzankano ya gisirikare. Babanje kurasa amasasu menshi mu kirere mbere yo kuyamisha ku baturage.
Abaguye muri iki gitero ni abaturage batanu n’umusirikare umwe. Umudepite uhagarariye intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Me Jean-Paul Lumbulumbu, yavuze ko hari n’umuturage umwe washimuswe.
Nk’uko ikinyamakuru La Libre cyabitangaje, abo bajura bataramenyekana bibye ibintu by’abaturage bitandukanye bifite agaciro. Abaturage bagerageje guhangana bose barishwe.
Iki gitero cyongeye guteza impagarara mu baturage dore ko bimaze kuba inshuro nyinshi. Kuri iki cyumweru abaturage bo muri aka gace bigaragambije mu mihanda banenga abayobozi babo kutagira icyo bakora ngo bahagarike ibi bikorwa bihungabanya umutekano wabo.
Abatangabuhamya benshi bemeje ko abagabye iki gitero ari abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR kuko bavugaga ikinyarwanda.
Mu itangazo ryasinywe na Depite uhagarariye intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Me Lumbulumbu, rishinja FDLR kubuza umutekano abaturage bo muri aka gace.
Rigira riti “Abaturage ba Ndosho na Bugamba ni inzirakarengane z’ubugizi bwa nabi bw’inyeshyamba za FDLR zituruka muri Pariki y’i Birunga.”
Yasabye Perezida mushya wa Congo, Felix Tshisekedi, gufata ingamba zikarishye mu rwego rwo kugarura umutekano muri aka gace. Yasabye ko hashyirwaho umuyobozi w’Akarere mushya, bakanohererezwa ingabo na polisi mu nkengero z’umujyi, mu gace k’ikirunga cya Nyiragongo no gufatanya n’ingabo za Monusco gukaza umutekano mu mujyi wa Goma.
Uku gushimuta no kwica abasivili bije nyuma y’aho muri Gashyantare abantu bitwaje intwaro bishe abantu 14 mu gace ka Ndosho na Mugunga n’abandi babiri mu gace ka Nyiragongo.
Tariki ya 01 Werurwe 2019, abayobozi ku rwego rw’intara bahuye n’abayobozi ba polisi n’ingabo za RDC mu rwego rwo kumenya imvano y’uyu mutekano muke no gushaka uko bahangana n’abawutera.





Ibitekerezo 0