Abahitanwe na COVID-19 uyu munsi muri Uganda barimo umusore w’imyaka 27 y’amavuko wo mu Nkambi y’Impunzi ya Kyangwali waguye mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Hoima n’umugabo w’imyaka 46 y’amavuko w’i Kampala waguye mu Bitaro bya Nsambya.
Muri rusange muri Uganda abantu 1 297 bamaze kwandura COVID -19, naho 1,137 bamaze kuyikira.
Ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2020, muri Uganda habonetse abantu 14 banduye COVID-19 biganjemo abari barahuye n’abanduye icyo cyorezo mu minsi yabanje.
Imibare yerekana ko abarenga 500 aribo bamaze guhitanwa na COVID-19 mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Kenya niyo imaze gutakaza abantu benshi bagera kuri 420, Sudani y’Epfo ni 47, Tanzania 21, u Rwanda barindwi naho mu Burundi ni umwe.
Muri rusange muri EAC hamaze kwandura abasaga ibihumbi 33 naho abamaze gukira barenga ibihumbi 17.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!