Moses Galoro, umwe mu bayobora ako karere yasabye Guverinoma gutabara bwangu iyo ndwara itarabamaraho abaturage.
Ibizamini by’ibanze bivuga ko iyo ndwara iri guhitana abantu ifite imiterere nk’iya malaria y’igikatu, nubwo bitaremezwa niba ariyo.
Mu bamaze gupfa harimo abantu bakuru batandatu n’abana batatu. Bimwe mu bimenyetso abo barwayi bagaragaza harimo umuriro mwinshi, ibicurane, amaso y’umuhondo no kuribwa cyane umutwe.
Iyi ndwara yamenyekanye mu byumweru bibiri bishize, kandi abantu baracyakomeje kuyirwara muri ako gace, nk'uko Africa News yabitangaje.
Ubuyobozi bw’aka karere bwasabye Guverinoma kohereza inzobere mu buvuzi kugira ngo zibafashe mu gutahura neza iby’iyi ndwara y’amayobera.
Mu mezi abiri ashize muri aka karere ka Marsabit havumbuwe ubwoko bw’imibu idasanzwe.






Ibitekerezo 0