00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Burkina Faso bujuje imyaka y’ubukure bagiye guhabwa imyitozo ya gisirikare

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 April 2026 saa 07:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Intambara n’Ingabo muri Burkina Faso, Gen Célestin Simporé, yatangaje ko umwenegihugu wese ufite imyaka y’ubukure agiye kujya ahabwa imyitozo ya gisirikare.

Yabigarutseho ubwo yagaragazaga ko iki gihugu cyifuza ko muri uyu mwaka nibura kizinjiza mu Ngabo z’Inkeragutabara abasivile barenga ibihumbi 100.

Abo basivile bazafasha abasirikare guhangana n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba w’aba-jihasists.

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026, ni bwo Gen Célestin Simporé. Yavuze ko abaturage bafite Imyaka y’ubukure bazahabwa imyitozo ya gisirikare ku buryo bajya bifashishwa mu gihe bakenewe.

Guha abasivile imyitozo ya gisirikare ni n’umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo gukomeza kubakira ubushobozi igisirikare, gushyiraho inkeragutabara no kwimakaza gahunda yo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Biteganyijwe ko umushinga w’itegeko bikubiyemo uzanyuzwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo iwemeze.

Ingabo za Burkina Faso ziyobowe na Captain Ibrahim Traoré guhera mu 2022, ziracyagowe no gutsintsura aba-jihadists bashamikiye ku mitwe y’iterabwoba nka Al-Qaeda na Islamic State.

Abanya-Burkina Faso bujuje imyaka y’ubukure bagiye guhabwa imyitozo ya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages