Aya matora abaye nyuma y’iminsi hari imvururu aho ndetse Perezida uriho ubu Faustin Archange Touadéra w’imyaka 63 yashinje François Bozizé yasimbuye gushaka guhirika ubutegetsi. Bozizé yafatiwe ibihano na Loni, bituma atemererwa kuba mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri aya matora.
Mu rwego rwo gucunga umutekano w’abaturage no kugira ngo amatora abe mu mahoro, iki gihugu cyitabaje u Rwanda n’u Burusiya ngo ingabo zabyo zifatanye n’iz’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA, zisanzwe zibungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Nubwo imitwe yitwaje intwaro iherutse gutangaza ko ibaye itanze amasaha 72 y’agahenge, mu gihugu haracyari ubwoba ko bamwe mu baturage bashobora gutinyishwa n’abarwanyi b’iyo mitwe bigatuma batitabira amatora.
Umukandida uvugwaho kugira amahirwe menshi yo gutsinda aya matora nyuma ya Touadéra ni Anicet Georges Dologuele ushyigikiwe na Bozizé.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!