Abayobozi bo mu gace ka Agadez batangaje ko abo bantu bapfiriye ahantu hitaruye, hari mu bilometero birenga 80 mu burengerazuba bwa Assamaka, mu Majyaruguru ya Niger.
Abo bagenzi bari bavuye muri Mali basubira iwabo muri Niger, aho bari bagiye kwizihiza umunsi mukuru wa Eid.
Ubuyobozi bwa Agadez bwatangaje ko nyuma y’uko ikamyo yari ibatwaye ipfuye, umushoferi n’abagenzi bagerageje kuyikanika ariko biranga. Bari mu butayu butagira amazi, aho ubushyuhe buba bukabije kandi kubona aho bavoma bigoye cyane.
Abayobozi bavuze ko abo bagenzi “babaye nk’abaguye mu mutego” mu gace kagoye kubamo, aho kubaho nta mazi n’ubutabazi bihari biba bigoye cyane.
Imirambo y’abapfuye yashyinguwe mu mva rusange, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwaho.
Nubwo abantu 49 bapfuye, abandi babiri bo bashoboye kurokoka. Bavuze ko bakoze urugendo rw’ibilometero birenga 50 n’amaguru, mbere yo kugera ku kidendezi cy’amazi, hanyuma bakomereza i Assamaka batanga amakuru ku bayobozi.
Aka gace k’ubutayu gahuza Niger, Algérie na Mali gakunze kuberamo impanuka n’ibyago nk’ibi, kubera ubukana bw’ikirere, intera ndende hagati y’aho abantu bashobora kubona amazi, ndetse n’ingendo zikorerwa mu buryo burimo ibyago byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!