00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Uganda bari kubaka indege

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 7 March 2015 saa 08:51
Yasuwe :

Itsinda ry’abasore b’Abanya-Uganda ku wa gatanu ryatangije umushinga wo kuba indege nto bagendeye ku yo mu bwoko bwa Airbus A350 XWB muri kaminuza ya Nkumba.

Ikinyamakuru The New Vision kivuga ko mu basore 25 batangiye uwo mushinga nta n’umwe usanzwe afite ubumenyi mu bijyanye n’indege.

Ubakuriye, Denis Muluuta, avuga ko bari kubaka iyo ndege mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Ati”Turi gukora uyu mushinga kugira ngo twerekane ko nubwo benshi mu rubyiruko babuze akazi dushobora kugira icyo tumarira sosiyete . Dushaka kubiba isano hagati y’amasomo n’ubushakashatsi.”

Muluta avuga ko bamaze gushora miliyari 18 z’amashiringi ya Uganda muri uwo mushinga ariko ko bagikeneye andi mafaranga.

Iyo ndege y’inyiganano iri kubakirwa munsi y’igiti cy’umwembe, ifite uburebure bwa metero zirindwi n’imwe n’igice y’ubugari, ubujyejuru bwayo bugera kuri metero ebyiri. Aba basore bagiye bakoresha ibice by’imodoka zashaje. Intebe y’umuderevu kimwe n’ipine ry’iyo ndege byose ni iby’ivatiri.

Bizeye ko iyo ndege yabo izaba yaruzuye mu 2016, bakazajya baherekeza perezida Museveni mu bikorwa byo kwiyamamaza, dore ko bateganya no kuyiha amabara y’ishyaka rye NRM.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages