00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyafurika barindwi bashyizwe ku rutonde rw’abantu ijana bavuga rikijyana ku Isi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Ikinyamakuru Time Magazine cyashyize Abanyafurika barindwi ku rutonde rw’abantu ijana bavuga rikijyana mu mwaka wa 2021.

Abashyizwe kuri urwo rutonde bakora mu ngeri zitandukanye zirimo inzobere mu burezi, mu bukungu, abashoramari, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abandi.

Umwe mu bashyizwe ku rutonde ni umunya-Nijeriya, Ngozi Okonjo-Iweala uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi, WTO.

Igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza, Harry n’umugore we Meghan bashimiye Iweala kuba ari we mugore wa mbere wayoboye WTO n’uburyo akora akazi ke neza.

Mu bandi bashyizwe ku rutonde harimo Elon Musk, umuherwe washinze sosiyete ya Tesla akaba afite inkomoko muri Afurika y’Epfo, Umuririmbyi Angelique Kidjo wo muri Bénin, Umunya-Cameroun Dr John Nkengasong uyobora ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe gukumira ibyorezo.

Mu bandi bari kuri urwo rutonde bakomoka ku mugabane wa Afurika harimo Phyllis Omido, Umunya-Kenya w’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, Umuririmbyi wo muri Sénégal, Felwine Sarr na rwiyemezamirimo wo muri Ethiopia, Sara Menker.

Hashize amezi Iweala abaye umugore wa mbere utorewe kuyobora WTO
Umuherwe Elon Musk, ni umwe mu banyafurika bagaragara ku rutonde rwa Time Magazine
Nkengasong uyobora Africa CDC yashyizwe mu bantu ijana bavuga rikijyana ku Isi
Angelique Kidjo ni umwe mu bashyizwe ku rutonde rw'abavuga rikijyana ku Isi
Phyllis Omido washyize kuri uru rutonde, ni Umunya-Kenya w’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .