Umugabane wa Afurika wari witeze ko isoko rusange ryawo, Africa Continental Free Trade Area, ACFTA) ryagombaga gutangira tariki 1 Nyakanga uyu mwaka, ariko kubera icyorezo cya coronavirus byatumye gahunda yimurirwa tariki 1 Mutarama 2021.
Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 z’amadolari ya Amerika.
Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.
Umuyobozi w’iri soko rusange, Wamkele Mene, yatangarije Jeune Afrique ko kuba iyi gahunda yarasubitswe, bidakwiye gutera abantu ubwoba ko iri soko ryaba ryaracitse intege.
Muri iki kiganiro, uyu muyobozi yabajijwe niba kwimura itangira ry’iri soko rusange, bidasobanuye ko iyi gahunda ishobora kuba iri mu kaga.
Wamkele yagize ati “Amasezerano y’isoko rusange ryacu ateye nk’andi masezerano atandukanye urugero nka WTO, iyi miryango ishyiraho igihe cy’agateganyo kuri za leta ku buryo zishobora gufata ingamba z’igihe gito, ni nako bimeze kuri iri soko rusange rya Afurika, mu gihe umutekano w’igihugu waba utameze neza cyangwa ubuzima bw’abenegihugu bukaba buri mu kaga, bivuze ko tuzasubukura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano mu gihe nyacyo.”
“Ariko ibi ntibisobanuye ko gahunda idahari, icyiza ni uko za leta zibizi kandi icy’ingenzi ubushake bwa politiki buracyahari. Kugeza ubu nta kimenyetso twari twabona ku bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano, byaba bivuga ko byifuza kurivamo. Kuri njye nkomeje kugira icyizere cyane ko amasezerano azashyirwa mu bikorwa mu gihe ibihe bizaba bimeze neza.”
Abajijwe ikirimo gukorwa mbere ya Mutarama 2021, yavuze ko niba bavuga ko bari mu bucuruzi rusange, bagomba gukemura ikibazo cy’amategeko ajyanye n’aho ibicuruzwa byakomotse, aya akaba ari amategeko azashyira inzitizi z’amahoro ku bicuruzwa byo hanze.
Yagize ati “Mu by’ukuri twatakaje igihe muri Werurwe na Mata kubera ko tutashoboye gukomeza ibiganiro, iyaba twarashoboye kubirangiza twagombaga kuba dufite ibyangombwa byose byatuma isoko rusange ritangira, ibi bivuze ko ibi biganiro ari ngombwa kandi bigomba kurangira.”
Kugeza ubu kandi ibihugu bimwe bya Afurika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ukungu n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, uyu muyobozi yabajijwe niba aya masezerano adafite ingaruka ku isoko rusange rya Afurika.
Ati “Isoko rusange rya Afurika riha agaciro amasezerano yose y’ubucuruzi ibihugu byari byarasinyanye n’abafatanyabikorwa babyo. Aya ni amasezerano yari yarasinywe mbere yo kujyaho kw’iri soko rusange rya Afurika, ntabwo dutekereza ko aya masezerano azagira ingaruka kubera ko nk’uko nabivuze yabayeho mbere y’iri soko rusange, tuvuge niba hari nk’ikigo cy’Iburayi kiri muri Afurika kikaba kandi gikora ubucuruzi, ni uko bishingiye ku masezerano yashyizweho, kizakomeza kungukira ku buryo buhari.”
Hari icyo iki cyorezo cyafashije inganda za Afurika mu bijyanye no kwiyubaka?
Uyu muyobozi yavuze ko buri gihe hagiye habaho icyifuzo muri Afurika cyo guha ingufu ibihakorerwa, mu rwego rwo guteza imbere inganda kuri uyu mugabane.
Yagize ati “Ntekereza ko itandukaniro muri iki gihe ni uko iki cyorezo cyashimangiye ko kwishingikiriza ibicuruzwa biva hanze bishyira ibi bihugu ahantu habi cyane, urugero niba udashoboye gukora ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya coronavirus uba uri mu mwanya mubi, kubera ko mu gihe cy’ibibazo usanga ibicuruzwa byo ku Isoko biri mu marushanwa.”
“Ndatekereza ko icyo iki cyorezo cyagaragaje ko dukeneye guteza imbere inganda zacu, gushyiraho urujya n’uruza rw’ubucuruzi no kureba ko umugabane wacu uri mu nzira nziza, gusa ibi ntabwo byaba mu ijoro rimwe.”
Uyu muyobozi avuga ko hari ibicuruzwa bigomba gukomeza gutumizwa mu mahanga, gusa akagaragaza ko ushobora gusanga ibiva hanze ya Afurika aribyo bibaye byinshi, ikibazo nyacyo kikaba kireba ubushobozi bw’Abanyafurika bwo gukora no guteza imbere inganda zabo.



















TANGA IGITEKEREZO