Mu ntangiriro z’uyu mwaka KFC yatangaje ko itakiri gutanga ifiriti kubera ko yashiriwe n’ibirayi ikoresha, isaba abakunzi bayo kuyihanganira.
Ako kanya abantu bahise bibaza uburyo restaurant ikomeye gutyo ishirirwa n’ibirayi, kandi atari ikibuze muri Kenya.
Icyakora byaje kumenyekana ko kimwe n’izindi nyinshi zikomeye nka yo, idakoresha ibirayi ibyo ari byo byose kuko hari amabwiriza agenderwaho kugira ngo igure umusaruro wabyo kimwe n’uw’ibindi biribwa ikoresha.
Amakuru ahamya ko KFC zo muri Kenya zikoresha ibirayi zakuye mu Misiri na Afurika y’Epfo. Impamvu ni uko ibi birayi ari byo biba byujuje ubuziranenge bukenewe ku rwego mpuzamahanga. Nka Misiri n’ubusanzwe ni yo ikunze kugemura ibirayi byinshi bikoreshwa i Burayi.
Impamvu ibirayi bituruka iyo yose kandi no muri Kenya byabonekayo, ni uko ari ho haba hari uburyo bwo gukurikirana itunganywa ry’umusaruro wabyo kuva mu ihingwa kugeza mu isarura; ibintu byose byakoreshejwe kugira ngo umusaruro uboneke biba bizwi.
Ibi bituma KFC yizera ko ibyo icuruza biba bifite icyanga kimwe hose n’ibyo bikorwamo ari bimwe kandi byarateguwe kimwe, bityo umukiliya uriye ifiriti ya KFC ahantu runaka, akazarya indi iryoshye kimwe na yo ku rindi shami bgatuma yigarurira abakiliya mu buryo buhoraho.
Uretse ibyo kandi, biroroha kwirinda ibibazo nk’iby’umukiliya ushobora kuvuga ko yariye ifiriti za KFC zikamugiraho ingaruka. KFC ishobora gukurikirana ikamenya nta kwibeshya ibirayi byatetswemo ifiriti uwo mukiliya yariye, igihe byatunganyirijwe n’andi makuru y’ingenzi yose.
Impamvu izi restaurant zikomeye zikandagira mu gukorana n’abahinzi bo mu bihugu bya Afurika, ni uko biba bigoye kubona abahinzi bujuje ibyangombwa by’ubuziranenge izi restaurant ziba zikeneye.
Usanga nko kugira ngo ubone toni 10 z’ibirayi buri kwezi, byasaba kuzikura ku bahinzi batandukanye, bikazanwa n’abantu batandukanye ku buryo nubwo byabikwa ahantu hamwe, biba bigoye kumenya ngo iki kirayi cyavuye ku muhinzi uyu n’uyu wakoresheje ifumbire runaka akagihinga ku butaka bwifitemo imyunyungugu runaka n’ibindi bipimo mpuzamahanga bigenderwaho.
Ibi byose biragoye ko byakorwa n’umuhinzi umwe, ndetse kugira ngo bigerweho, ni ibintu bisaba ko na Leta zishyiraho amabwiriza akakaye agenga ubuhinzi, ikintu usanga kititabwaho mu bihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika.
Kenshi usanga restaurant nk’izi zikomeye, ziba zarubatse uburyo zibonamo ibyo zikeneye ku buryo zidashobora gupfa guhura n’ikibazo cyo kubura uburyo zitunganya ibyo zigenera abakiliya bazo.
Icyakora impinduka zazanywe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, aho cyahinduye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, hakiyongeraho abakiliya biyongereye mu minsi mikuru, byatumye KFC yo muri Kenya igira ikibazo cyo kubura ibirayi byo gutunganyamo ifiriti nk’uko byari bisanzwe.
Hagati aho, KFC yo muri Kenya yasabye imbabazi ndetse inavuga ko iri kugenzura uburyo yatangira gukorana n’abahinzi bo muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abahinzi b’ibirayi muri Kenya, Wachira Kaguongo, yavuze ko abahinzi bari mu ishyirahamwe ayoboye bafite ubushake bwo kuzamura ibipimo by’ubuziranenge byifuzwa n’iyi restaurant.
Yagize ati “Ibipimo by’ubuziranenge bifuza ntacyo bitubwiye, dushobora kubigeraho. Ntekereza ko mu minsi mike tuzatangira kubiganiraho na KFC.”
Ntabwo biramenyekana niba uku kwamaganwa n’abantu bizagira ingaruka ku mubare w’abakiliya bagana KFC, ariko bishobora gutuma izi restaurant zikomeye zitangira kugira ubushake bwo gufasha abahinzi b’imbere mu bihugu kugira ngo batunganye umusaruro w’ibicuruzwa byabo.
Andi makuru avuga ko KFC yo muri Kenya yatangiye gutumiza ifiriti zakorewe mu zindi KFC zo mu bindi bihugu kugira ngo izibe icyuho ifite muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!