Itangazo ryashyizweho umukono n’Ibiro by’Itumanaho bya Guverinoma ya Tanzania rimenyesha abantu bakorerayo ingendo ko ayo masashi yahagaritswe ryashyizwe ahabona kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019.
Rivuga ko “Guhera ku wa 1 Kamena 2019, ibikoresho byo gutwaramo ibintu bya pulasitiki, umubyimba byaba bifite wose bizahagarikwa gutumizwa no koherezwa hanze, gukorwa, gucuruzwa, kubikwa, kubikwirakwiza no kubikoresha ku butaka bwa Tanzania.”
Risobanura ko ibikoresho bya pulasitiki byemewe gusa kubikoresha mu gupfunyika ibijyanye n’ubuvuzi, ibyo mu nganda, iby’ubwubatsi, iby’ubuhinzi, ibiribwa n’iby’isuku.
Iryo tangazo rikomeza rigira inama abantu bakorerayo ingendo kutitwaza ibikoresho byo gupfunyikamo bya Pulasitiki ndetse ko aho abantu binjirira hose hazashyirwa aho kugenzurira ko bazitwaje.
Rivuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwimakaza isuku n’isukura mu gihugu kandi abasura Tanzania bazihanganira izo mpinduka.
U Rwanda ni cyo gihugu cyabimburiye ibindi muri Afurika y’Uburasirazuba guhagarika ikoreshwa ry’amashashi mu 2008.



















TANGA IGITEKEREZO