Iyi nkuru yagaragaye ku rubuga rwa internet rwitwa Fox Channel, ikaba yatangajwe mu mu cyumweru gishize.
Nk’uko BBC ibitangaza, yavugaga ko Donald Trump yise Magufuli ‘intwari ya Afurika’ amugereranya n’abandi bayobozi ‘batagira icyo bakora’.
Yavugaga kandi ko Trump yahamagariye abayobozi ba Afurika gufatira urugero rwiza kuri Magufuli ku birebana n’ingufu ashyira mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa, akaba yarabivuze ubwo yashyiraga umukono ku iteka rikura Tanzania ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika aho ababikomokamo batemerewe gutemberera muri Amerika.
Urugamba Magufuli yatangije mu kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere yagiye arushyigikirwamo n’abatari bake haba ku rwego mpuzamahanga no mu gihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Tanzania, Ayub Chacha yavuze ko abatangaje iyi nkuru bagombaga kubanza kugenzura neza ukuri kwayo mbere yuko itangazwa.



















TANGA IGITEKEREZO