00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamulenge bivanye mu biganiro bya Nairobi byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 December 2022 saa 08:29
Yasuwe :

Itsinda ry’abayobozi bari bahagarariye ubwoko bw’Abanyamulenge mu biganiro bya Nairobi bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, batangaje ko batagikomeje ibiganiro kubera ibitero byagabwe ku duce dutuyemo bene wabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abanyamulenge bari bahagarariwe muri ibi biganiro byatumijwe hagamijwe guhuza impande zitavuga rumwe mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo hashakwe umuti urambye w’umutekano muke uhora muri ako gace.

Ibiganiro byatangiye kuwa mbere tariki 28 Ugushyingo, bitumirwamo n’abahagarariye imitwe itandukanye yitwaje intwaro uretse M23 Leta ya RDC ifata nk’umutwe w’iterabwoba.

Abari bahagarariye Abanyamulenge batangaje ko bahagaritse kwitabira ibiganiro kubera ibitero bagabweho n’imitwe yitwaje intwaro irimo Mayi Mayi Bishambuke, Yakutumba, llunga Rusesema na Red Tabara.

Ibypo bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage, byagabwe mu duce twa Gakangara, Muliza na Biziba mu karere k’imisozi ka Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibi bitero byabaye kuwa Gatatu tariki 30 Ugushyingo, byahitanye ubuzima bw’abaturage barindwi mu gihe icumi bakomeretse.

Tariki 28 Ugushyingo nibwo ibiganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC byari byasubukuwe
Ubu bwicanyi bwatumye Abanyamulenge bivana mu biganiro bwabereye mu Minembwe muri Kivu y'Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages